Nyarugenge: Abasore 2 batuburiye umuturage bamwambura amafaranga bamushyiriramo ibyatsi n'amasabune

Sangiza iyi nkuru

Abasore babiri barimo Siborurema Jean w’imyaka 25 na mugenzi we Sindikubwabo Thierry w’imyaka 32 y’amavuko ubu bacumbikiwe na Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali nyuma y’aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwambura umuturage ibihumbi 495 by’amafaranga y’u Rwanda.
[ad id=”44145″]
Nk’uko bitangazwa n’ Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, ngo aba basore bafashwe tariki ya 24 ugushyingo ubu iperereza rikaba rigikomeje. Agereranya aba basore n’abantu batagira icyo gukora ahubwo babeshejweho n’ibikorwa by’ubwambuzi.
Yagize ati:” Ni bamwe mu bagize agatsiko k’insoresore b’imburamikoro, bakaba batekera imitwe abaturage mu bikorwa byo kubashuka bakabarya amafaranga yabo. Aba rero nabo niko babigenje ariko umugambi wabo warabapfubanye”.
Akomeza asobanura uko byagenze aho avuga ko umuturage yaje kuri Banki i Nyabugogo kubikuza amafaranga ye, ariko bariya basore bakaba bari bakomeje kumukurikiranira hafi.
Amaze kubikuza amafaranga ye rero, ngo yarasohotse ageze hirya gato ahura nabo basore, ni uko batangira kumubwira ko ibintu byacitse mbese bikomeye ko hari umuntu wibwe amafaranga menshi ko Polisi irimo gusaka abantu kugira ngo iyabone”.
[ad id=”44145″]
SP Hitayezu yakomeje avuga ko aba batekamutwe bajyanye uyu muturage hirya gato, bamusaba kumufasha igikapu cye cyari kirimo amafaranga ibihumbi 495 yari amaze kubikuza maze bagishyira hamwe n’ibyabo. Muri uko gushyira hamwe ibikapu byose bakuyemo amafaranga y’uwo mugabo, noneho mu gikapu cye bashyira amasabune n’ibyatsi ahari habitswe ya mafaranga maze bafunga neza, baramujijisha ntiyabimenya.
Bamaze kumwiba ayo mafaranga bamuhaye igikapu cye maze bamubwira gukomeza urugendo. Uyu mugambi mubisha w’aba basore ngo waje gukomwa mu nkokora n’umuturage wari wababonye ndetse yakurikiranye buri kimwe, ari nawe watabaje inzego z’umutekano zigahita zibafata.
Kugrza ubu aba basore bafungiye kuri station ya polisi ya kimisagara.
Dore uko Polisi isobanura icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
SP Hitayezu agira ati:” Ubwambuzi bushukana ni uburyo umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyisha ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo.
SP Hitayezu yavuze ko iki cyaha gikorwa mu buryo bunyuranye burimo; kwiyitirira amazina atari yo, kwiyitirira imirimo udafitiye ububasha,kwizeza undi ikiza,no gutinyisha ko hari ikizaba kibi. Abakora icyo cyaha baba bagamije kwambura undi imari yose cyangwa igice cyayo.
[ad id=”44145″]
Uhamwe n’iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *