Abatuye mu mudugudu wa Muganza wo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko ubuyobozi bw’uyu murenge bwabambuye ishuri biyubakiye mu mafaranga y’akagoroba k’ababyeyi none ngo kuri ubu iyo hagize ubaza iki kibazo ahita afungwa.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali buvuga ko bwahinduye ubuyobozi bw’iri shuri bitewe n’impungenge bagaragarijwe na bamwe mu baturage ku bijyanye n’imicungire mibi.
Mu rusaku rwinshi ruvanze n’agahinda, aba baturage bavuga ko bubatse ishuri ry’incuke biturutse mu mafaranga bakusanyije mu kagoroba k’ababyeyi, nyuma ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kigali buza kuribambura bwishyiriraho ubundi buyobozi bw’ishuri bukuriwe n’utaratanzemo amafaranga na make. Ibintu abaturage batishimiye binatuma ngo bacikamo ibice 2 bikozwe n’ubuyobozi.
Aba baturage bavuga ko bishinganisha ku buyobozi kuko utanze igitekerezo kidahuye n’icyifuzo cy’umuyobozi w’uyu murenge afungwa nkuko byagendekeye mugenzi wabo umaze iminsi 4 afunzwe ngo azira gutanga igitekerezo, baranagaruka ku byifuzo byabo.
Kuri iki kibazo cy’ishuri Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali Rutubuka Emmanuel, avugako bahinduye ubuyobozi kuko hari imicungire mibi.
Abajijwe ku kibazo cy’uwitwa Ntirandekura Slyvere , umaze iminsi 4 afunzwe, bavugako ngo yaba azira kuba atarahuje n’umuyobozi w’umurenge mu nama y’abaturage kuri iki kibazo, Umunyamanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali yavuze ko atazize igitekerezo cye ahubwo yazize gutukana.
Si ubwa mbere uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali avugwaho ibikorwa nk’ibi byo kutumvikana n’abaturage ayobora muri uyu murenge wa Kigali, dore ko mu mwaka wa 2015 ,na bwo aba baturage babwiye TV na Radio1 dukesha iyi nkuru ko hari bagenzi babo bahanishijwe gukubitwa bazira gucukura amabuye mu buryo budakurikije amategeko.
Aha ni ho aba baturage bahera basaba inzego zisumbuye kubumvikanisha n’uyu muyobozi kugira ngo barusheho kubana mu mahoro nta wishisha undi.


