Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, baratakambira inzego z’umutekano ngo zirebe icyo zibakorera kubera ubujura bukomeje gukuraumunsi ku wundi.
Ubwo bwiza.com yaganiraga na bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Kigarama mu mudugudu w’Ubumwe bavuze ko hamaze igihe hari ikibazo cy’abantu batangira abagenzi mu tuyira akenshi baba bataha bava ku mirimo nimugoroba cyangwa bazindutse bajya ku kazi bakabambura amaterefoni, za mudasobwa, ibikapu n’ibindi.
Umwe mu batuye muri aka gace witwa Mukawera Angelique yagize ati ”njye ku cyumweru bantangiriye saa kumi nimwe za mu gitondo ngiye gusenga nzindutse, baramfata banyambura agasakoshi nari mfite karimo n’amafaranga banyaka na telefoni yanjye.” Uyu mugore avuga ko atabashije gutabaza kuko bahise biruka bamanuka mu kayira kerekeza ku muhanda w’amabuye ugana mu Cyahafi.
Uretse uyu mugore uvuga ko amabandi yamurwanyije akanamwambura, abandi baturage bo muri aka gacebavuga ko basigaye bagira ubwoba bwo kugenda bwije kuko babatangira bakabacuza utwo baba baite mu ntoki harimo n’amafaranga.
Bavuga kandi ko iki cyibazo bakigejej ku nzego z’umutekano w’irondo, ariko ko ntacyo babikoraho.
Ubu bujura bukajije umurego mu gihe muri uyu murenge abaturage baho bavuga ko ubusanzwe ikibazo cy’ubujura basaga n’abakimenyereye, ariko aba bajura bo bakaba batandukanye n’abasanzwe biba mu ngo.
Pascal Sekamana, ni umwe mu bacumbitse muri aka gace akaba ari n’umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda. Avuga ko akigera muri aka gace aje kwiga babibye ibikoresho byo mu nzu birimo n’imyenda n’inkweto.
Yagize ati”bahengereye nyiye hanze mu gitondo bahita binjira mu nzu, abo twabanaga bagizengo ni njye ugarutse ntibabyitaho maze araducucuraku buryo twasigariye aho.”
[ad id=”44145″]
Aba baturage basaba ko inzego z’umutekano zareba uko zibakemurira ikibazo kibugarije kuko uko bukeye n’uko bwije kigenda gikura.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


