Nyarugenge: Abayobozi barashinjwa kwaka ruswa abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu murenge wa Nyagurenge ho mu karere ka Bugesera barashinja abayobozi b’inzego z’ibanze babo kubaka rushwa mu gihe baba bashaka kubaka.
Bavuga ko ayo mafaranga bakwa bashaka gusana inzu zabo, badahabwa inyemezabuguzi bityo bakaba babifata nka ruswa baba batswe.
Kuva ku bihumbi icumi (10,000Frs) kuzamura niyo bwakwa n’abayobozi, ko utayatanze atakwemererwa gusana inzu ye kabone niyo yaba agiye kubaka inshya.
Kuri mikoro za KT radiyo, umwe muri aba baturage yagize ati: “ uragenda bati zana ibihumbi bitanu cyangwa icumi, ubwo rero ukumva harimo kurenganywa, ntushobora kuzamura inzu utabanje kureba umuyobozi ngo mubyumve kimwe,…”.
Undi nawe yagize ati:“ Rwose iyo uvuze uti ngiye gusana inzu yanjye yarasenyutse, nka mudugudu hari igihe akubwira ngo genda ubaze gitifu w’akagali wagerayo ati zana icumi ,…”
Mu gihe aba baturage bavuga ko bibabangamiye ndetse bakavuga ko birimo akarengane, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko iyo ngeso itari isanzwe muri aka karere, gusa ngo bugiye kubikurikirana.
Nsanzumuhire Emmanuel, umuyobozi w’akarere ka Bugesera yagize ati: “ ubundi ibyemezo byo kubaka bigira inzira bicamo bitangwa, nta muntu wemerewe kwaka ruswa uretse ko nta n’ahandi igomba gutangwa, umuturage kwaka icyo cyemezo ni uburengenzira bwe”.
Yakomeje avuga ko habaye hari umuturage uvuga ko yatswe ruswa icyo kibazo cye cyakurikiranwa, bitavuze ko ari rusange ku baturage bose.
Uyu muyobozi w’akarere akaba avuga ko bagiye gutohoza ayo amakuru, umuyobozi bazasanga yaratse ruswa ko azahanwa hakurikijwe amategeko, gusa n’abaturage badatanga amakuru ahubwo bagatanga iyo ruswa ngo ni imbogamizi ikomeye inatuma itaranduka burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *