Nyarugenge: Bane bakurikiranweho gucuruza permits z’impimbano

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abagabo bane bakurikiranweho gukora no gukwirakwiza impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano bafatiwe mu mukwabu wakozwe mu Karere ka Nyarugenge mu Cyumweru gishize.

Abafashwe kuri ubu bakaba bafungiye kuri Station ya polisi ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Emmanuel Hitayezu, ngo polisi yapanze uyu mukwabu nyuma yo kubona amakuru y’uko hari abantu bari barimo baragurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano bituma abo bantu bane bafatwa.

Yavuze ko iperereza ryabanje gufata uwitwa Niyomugabo, bivugwa ko ari we wari ukuriye ibi bikorwa, nyuma yo gusaka iwe mu Kagari ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge bakahasanga impushya zigera kuri 4 n’ibikoresho yakoreshaga mu kuzikora.

Ebyiri mu mpushya zafashwe, ngo zasanzweho amafoto atandukanye ariko amazina ari amwe.

Abandi batatu bafashwe nyuma nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga, bikaba bikekwa ko bakoreshwaga na Niyomugabo mu kugurisha izo mpushya.

Spt hitayezu yagize ati: “Turacyaperereza ngo tumenye nib anta zindi mpushya z’impimbano ziri hanze cyangwa abandi bantu bakorana n’aka gatsiko”.

Hitayezu yaboneyeho kugira inama abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga, ababwira ko bagomba kunyura mu nzira ziteganywa n’amategeko, ndetse ashimira abahaye amakuru polisi kuri iki kibazo asaba abaturage gukomeza kujya batangira amakuru ku bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *