fqdufvixoam1cbg.jpg

Nyarugenge: Hibutswe Abatutsi biciwe ku musozi wa Kana nyuma y’ inzira y’umusaraba

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 11 Mata 2022, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho babanje gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo/mu Nzove aharoshywe Abatutsi batagira ingano.

fqdufvixoam1cbg.jpg

Uhagarariye Ibuka mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya yagaragaje ko Abatutsi bicwaga bagahita barohwa muri Nyabarongo akaba ariyo mpamvu muri Kanyinya nta byobo byinshi byakuwemo imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro nk’ahandi.

fqdqnxfxmaqr6d5.jpg

Basuye kandi ku musozi wo mu Kana ahiciwe Abatutsi benshi nyuma yo gukoreshwa inzira y’Umusaraba bavanwa ahahoze ari ibiro bya Secteur Kanyinya bari bahahungiye baziko bari butabarwe bavuye i Jali, Shyorongi ariko birangira biciwe kuri uyu Musozi.

fqdgpjvxiam81i7.jpg
Mu rugo rwa Mukarumanzi hiciwe abari bahahungiye

Abari mu bikorwa byo kwibuka banageze mu rugo rwa Nyakwigendera Mukarumanzi ahiciwe Abatutsi banabatwikira aha muri uru rugo, abari bahahungiye bari baturutse Shyorongi, Rutonde, Jali; bari bahahungiye bizeye ko bazahabona ubuhungiro kuberako bahasengeraga ariko bicwa urwagashinyaguro baratwikwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *