Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa kabiri, itariki 19 Ukuboza, saa munani, harakomeza urubanza ruregwamo uwitwa Nyirankundabanyanga ibyaha bitandukanye birimo guhindura amazina mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bivugwa ko ibi yabikoze mu rwego rwo gukwepa ubutabera nyuma yo gukatirwa adahari igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ikirego Bwiza.com ifitiye kopi, Nyirankundabanyanga kuri ubu wiyita Nkundabanyanga Eugenie arareganwa n’abandi bantu babiri bashinjwa ubufatanyacyaha barimo Gitifu w’Umurenge wo mu karere ka Gicumbi ndetse n’umwunganizi mu mategeko utuye mu Karere ka Kicukiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkundabanyanga Eugenie araregwa ibyaha birimo:
-Guhindura amazina binyuranyije n’amategeko, icyaha giteganywa kigahanishwa ingingo ya 615 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
-Guhimba inyandiko mpimbano, icyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda
-Gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 610 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
-Guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro zitangwa n’inzego zabigenewe, icyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 612 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Bivugwa ko uyu uregwa mbere yitwaga Nyirankundabanyanga Eugenie, agakatirwa imyaka 30 y’igifungo n’urukiko Gacaca rwa Murambi mu Gatenga kuwa 24 Ugushyingo 2007 azira kugira uruhare muri jenoside.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko uyu mugore yaje gutabwa muri yombi mu 2014, ariko akaba yari amaze imyaka myinshi ahunga ubutabera yifashishije guhindura imyirondoro ye akiyita Nkundabanyanga.
CNLG ikaba ivuga ko uyu mugore yabayeho nk’umucuruzi kugeza ubwo yatabwaga muri yombi mu myaka 3 ishize none kuri ubu araburana ikindi cyaha cyo gutanga amakuru y’ibinyoma.
Ikibazo cyibazwa n’abatari bacye bazi uyu mugore ariko, batangazwa no kuba urukiko gacaca rwaramukatiye imyaka 30 y’igifungo adahari, ariko yaba anabonetse akaba akidegembya dore ko ari no gukurikiranwaho iki cyaha cyo guhindura imyirondoro ari hanze nk’uko aba bavuganye na Bwiza.com babyemeza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


