Abaturage b’Umurenge wa Nyarugunga mu Kagali ka Kamashashi, barasaba ubuyobozi bw’uyu murenge kwita kuburenganzra bw’abana b’umugore witwa SONABELI Abiya , watawe muri yombi azira kuba akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Kanyanga.
Abatuye muri aka gace k’Umurenge wa Nyarugunga mu Kagali ka Kamashashi ni mu Mudugudu w’Akindege batangaza ko Nyina w’aba bana yatawe muri yombi ku wa 2 w’icyumweru gishize, kandi ngo yatwawe yasize akinze urugo rwe none ngo abana be babuze aho baba usibye ko magingo aya bahabwa ibyo kurya n’umuturanyi, ni abana bagera kuri 5 umukuru afite imyaka 8.
Umwe mu babyeyi ucumbitse mu nzu z’uyu mugore nyina w’aba bana 5 watawe muri yombi akekwaho ibiyobyabwenge, atangaza ko yagerageje kwita kuri aba bana, ariko ngo nawe nta bushobozi agifite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturanyi bazi neza ko uyu mugore asanzwe acuruza ibiyobyabwenge, ntibayobewe ko agomba guhanwa mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha, ariko nanone ntibikuraho uburenganzira bw’abo yabyaye, impungenge ni nyinshi ku hazaza h’aba bana.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga buvuga ko uyu mugore acumbikiwe kuri station ya police y’uyu murenge kubera gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’inzoga za Kanyanga, bwikoma n’undi wese wafatirwa mu byaha akitwaza ko afite abana bato arera kuko ngo no ku nshuro ya 1, yigeze kubyitwaza, icyakora ngo umurenge ugiye kwita ku buzima bw’aba bana.
Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Nyarugunga buvuga ko bimaze kuba amayeri y’abacuruza ibiyobyabwengo ko iyo batawe muri yombi n’abadafite abana babatira bakaza guteza impuhwe kuri polisi ngo ibarekure badakurikiranwe, ngo aba bana kandi bafite se ukiriho nubwo ntawe uzi aho abarizwa mu gihugu, ku bwibyo ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko nawe bugiye kumushakisha ngo naboneka azaze yite kubana be.
Src:RoyalTv
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


