Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abantu 11 bo mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru, bagwiriwe n’umusozi ubwo batunganyaga umuhanda waguyemo inkangu.
Byabereye mu kagari ka Nyamabuye, mu mudugudu wa Nyacyondo. Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata, Byukusenge Assoumpta, yabwiye Bwiza ko bariya bantu baguweho n’umusozi wabarushije imbaraga ubwo batunganyaga umuhanda kugira ngo wongere kuba nyabagendwa. Abajijwe niba nta batakaje ubuzima cyangwa ngo bakomereke mu buryo bukomeye, yavuze ko ntabo uretse umuntu umwe wajyanwe kubitaro. Byukusenge yagize ati” Nta wapfuye. Habayeho guhungabana, kwikanga no kuvunika. Habonetse ubutabazi bajyanwa kwa muganga, hari icyizere cy’uko bakira uretse umuntu umwe wajyanwe ku bitaro bya Munini.” Hirya no hino mu gihugu hamaze iminsi humvikana ibiza biterwa n’imvura nyinshi bigatwara ubuzima bw’abantu cyangwa bikangiza ibikorwa remezo n’imyaka y’abaturage. Abajijwe niba mu murenge wa Mata nta byangijwe n’imvura imaze iminsi igwa, Byukusenge yavuze ko ntabyo usibye uriya muhanda, gusa na wo ngo ukaba waguyemo inkangu bitewe n’uko ubutaka bw’aho unyurwa bworoshye cyane. Imibare ya Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza igaragaza ko imvura yaguye muri uku kwezi kwa Mata yahitanye ubuzima bw’abarenga 20, ikaba yaranangije ibikorwa remezo n’imitungo y’abaturage itandukanye.


