Iyi ni ibaruwa yanditse

Nyaruguru: Gitifu w’Akagari arasaba akarere indishyi ya Frw miliyoni 900

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyange Mbonizana Martin kabarizwa mu murenge wa Kibeho arishyuza akarere ka Nyaruguru aka kagali kabarizwamo, amfaranga angana na miliyoni 900 y’u Rwanda nyuma y’uko ngo yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ikomeje kugaragara hirya no hino, Mbonizana avuga ko yareze akarere ka Nyaruguru, kuba karamwirukanye ku nshingano hadakurikijwe amategeko agenga umurimo ku bakozi ba Leta.

BWIZA.COM yagerageje kuvugisha uyu Mbonizana Martin ariko ntiyafata Telefoni ntiyanasubiza ubutumwa twamwandikiye.

Iyi ni ibaruwa yanditse
Iyi ni ibaruwa yanditse

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyaruguru: Gitifu w’Akagari arasaba akarere indishyi ya Frw miliyoni 900
    Iyi baruwa yanditse irimo amakosa atabarika iragaragaza uwayanditse icyo aricyo. Ni nta kigenda. Amategeko na yo ntazi icyo avuga, ntakwiye no kuyobora umudugudu.

  2. Nyaruguru: Gitifu w’Akagari arasaba akarere indishyi ya Frw miliyoni 900
    Umuntu arirukanwa mu kazi akandika ibaruwa akoresheje urupapuro ruriho ibirango by’igihugu akanashyiraho cachet y’akazi yirukanyweho? Akimara kwakira ibaruwa imwirukana yari guhita ashaka umunyamategeko akamufasha gusuzuma case he akanamugira inama y’icyo gukora giteganywa n’itegeko. Nawe se kwandika ngo ndasaba indishyi ya Miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda, uyasabye ushingiye kuki? Kuki ariyo uhisemo? Erega amategeko arasobanutse kandi no muri kontaro y’akazi habamo ingingo isobanurwa uko uko byagenda haramutse habayeho iseswa ry’amasezerano y’umurimo rishobora guturukankuri buri ruhande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *