Nyaruguru:Gitifu w’Akagari yafunzwe akekwaho gukubita umukecuru w’imyaka 95 n’abakobwa be

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Nyamirama, ku wa 25 Mata 2020 yafashe uwitwa Kayigamba Valens w’imyaka 35 wari umuyobozi w’Akagari ka Nyamirama aho akurikiranweho gukubita Nyirabititaweho Anastasie w’imyaka 95 n’abakobwa be; Ndaruzaniye Josephine w’imyaka 54 na Nyiraminani Triphine w’imyaka 38.

Uyu mukecuru n’abakobwa be bakorewe urugomo babakekaho kuroga abantu kuwa 23 Mata mu gitondo ubwo bafatirwaga mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Nyanza mu Kagari ka Nyaruteja, abaturage bo muri uyu Murenge bafatanyije na Sibomana ushinzwe umutekano mu Mudugudu w’Urugomero, akaba barabafashe bavuga ko baje kubaroga no kuraguza ku mupfumu uhaba.

Bwiza.com yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Habimana Jean gusa ntiyabashije kuboneka ku murongo.

Umuturage utuye muri uyu mudugudu utashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye Bwiza.com ko uyu mukecuru asanzwe azwi nk’umurozi muri aka gace.Yagize ati: “Mfite imyaka 36 kandi navutse numva uriya mukecuru bamwita umurozi. Nta kundi nyine kuko ntibyoroshye kubona ibimenyetso by’amarozi.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo,Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko uriya mukecuru n’abakobwa be bakubiswe bashinjwa amarozi no kujya mu bapfumu nyamara nta bimenyetso bifatika mu byo babashinja.Yagize ati: “Uriya muyobozi Kayigamba amaze guhabwa bariya baturage, na we yarabakubise afatanyije n’abandi baturage ari nabwo amakuru yaje kugera kuri Polisi, Kayigamba ahita afatwa. Ubu haracyashakishwa Sibomana wo mu Karere ka Gisagara ndetse n’undi muturage witwa Minani Evariste w’imyaka 41 na we ukurikiranweho gukubita abo baturage.”

Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka Jarere igira inama abaturage yo gucika ku muco wo kwihanira cyane ko aba bahohotewe nta n’ibimenyetso bigaragaza ko icyaha bakekwaho koko bagikoze.

Kayigamba yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe hagishakishwa abo bafatanyije uru rugomo.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yacyo 121 ivuga ku gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake igaragaza ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *