Ababyeyi b’abana 46 babarizwa mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe bo mu mirenge ya Kibeho, Mata na Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko abana babo birukanywe mu mushinga RW188 uterwa inkunga na Compassion International, Paruwasi Metodisiti (Methodiste) Libre ya Muhora, mu murenge wa Kibeho, mu buryo bavuga ko burimo uburiganya.
Ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bukuru bw’itorero ndetse no ku bw’Akarere ka Nyaruguru, basaba ko abana babo baguma mu mushinga cyangwa bagasubizwa amafaranga batanze biyandikisha, ariko ntibyagira icyo bitanga kubera ko nta kimenyetso cyerekana ko bayatanze.
Abo babyeyi bakomoka mu madini atandukanye, babwiye BWIZA ko buri mwana yagiye atangirwa amafaranga ari hagati y’40,000 na 120,000 Frw kugira ngo yandikwe mu mushinga. Ngo hari n’andi batanze yo kugura imodoka y’umubwiriza.
Barasaba ko niba bitashoboka abana babo baguma mu mushinga, nibura basubizwa aya amafaranga.
Mafurebo Venuste, umwe muri abo babyeyi yagize ati: “Pasiteri yatubwiye ko abana bacu bavuye mu mushinga ntiyatubwira impamvu. Njya kwandikisha umwana bansabye 40,000 Frw ngo ni ay’inyubako. Birashoboka ko yari ayo kwirira. Nyuma nibwo batubwiye ngo twabeshye imyaka. Kandi hari abasigayemo na bo babikoze.”
Kagoyire Beatrice avuga ko bamusabye 100,000 Frw ari mu bitaro biba ngombwa ko ayaguza kugira ngo umwana we adacikanwa n’umushinga.
Pasiteri Emmanuel Munyeshyaka wayoboraga, Paruwasi Metodisiti ya Muhoro mu gihe abana bandikwaga avuga ko abana bavuyemo kubera ko ababyeyi babeshye imyaka y’amavuko y’abana. Yongeraho ko nta mubyeyi n’umwe watanze amafaranga. Yagize ati: “Njye nta mafaranga nabasabye barabizi. Sijye utora abana ni komite. Numvise ko ngo bagiye bayatanga. Niba hari abantu bo muri Komite babasabye amafaranga nibabavuge bakurikiranwe kuko nta muntu wabatumye.”
Umuhuzabikorwa w’imishinga ya Compassion International mu rwego rw’akarere. Victor Masengesho, avuga ko icyo kibazo yakimenye. Yagize ati “Abo babyeyi bakoze ikosa ryo kubeshya imyirondoro y’abana. Systeme ibavanyemo, ni bwo bazamuye ikibazo cy’uko batanze amafaranga. Bisa nk’aho ari ruswa. Niba bafite ibimenyetso nibegere inzego za Leta zibarenganure. Zirahari muri iki gihugu.”
Bamwe mu babyeyi bemera ko koko babeshye imyaka y’abana ariko ngo bari babisabwe n’ubuyobozi bw’Itorero. Ngo ni na ryo ryabazaniye ibipande bishya by’imikurire y’abana byo kwa muganga ngo babyuzuze.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Colette Kayitesi, avuga ko niba atari amabwiriza y’itorero, abo babyeyi bagaragazaga uwabasabye ayo mafaranga agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera kuko bisa nk’aho ari ruswa.
Nk’uko Victor Masengesho abivuga, mu karere ka Nyaruguru, habarizwa imishinga 20 iterwa inkunga na Compassion International. Irimo abana 5026 bari hagati y’imyAka 3 na 22 y’amavuko, bakomoka mu miryango itishoboye. Buri mwana agenerwa inkunga bita “direct support” y’amadorali 18 buri kwezi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


