Nyaruguru: Igishyitsi cy’inturusu cyishe umwana w’imyaka 12

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 witwa Narame Emeritha, wari utuye mu mudugudu wa Mashya, akagari ka Giheta, umurenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru, yahitanywe n’igishyitsi cy’inturusu cyamwikubise mu mutwe arapfa.

Ibi byabaye kuwa 25 Kanama 2022 nk’uko Myasiro Anatole, umuturanyi wa Nyakwigendera abivuga.

Uyu mwana ngo yari yagiye gutora inkwi mu ishyamba, barimbuyemo ibishyitsi ngo bazahahinge icyayi. Yakuruye urukwi rwari rufashe ku gishyitsi cyarimbuwe kubera ko umusozi uhanamye, cyarahirimye, kimwikubita mu mutwe arapfa.

Myasiro yagize ati “Umwana yakuruye urukwi rufashye ku gishyitsi. Kiramukurikira kimwikubita mu mutwe, kimumena ubwonko, arapfa.”

Umunyamabanga nshwingwabikorwa w’akagari ka Giheta, Kayigamba Lambert, na we yemeje aya makuru ati “Nibyo. Hari umwana igishyitsi cyikubiseho arapfa. Yari yagiye gutora inkwi, akurura urukwi rufashe ku gishyitsi, kirahirima kimwikubitaho arapfa.”

Umwana yapfiriye mu nzira ubwo yajyanwaga ku bitaro by’akarere bya Munini. Yashyinguwe kuri wa 26 Kanama 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *