Nyaruguru/ Kivu: Abana baracyigira hanze

Sangiza iyi nkuru

Ubwo itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko ryasuraga umurenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru, ryatunguwe no kubona abana bigira hanze.

Ku kigo cy’amashuri abanza cya Kimina (EAR) giherereye muri uyu murenge wa Kivu, abadepite basanze abana bagera kuri 90 bo mu mwaka wa mbere ubu bigira hanze kuva uyu mwaka watangira. Kubera kwitegura abashyitsi bakomeye nk’Abadepite, baramburiwe imikeka hasi, bararambya mwarimu ahagaze imbere, ikibaho cyegetse ku rukuta.

Umuyobozi w’akarere ntacyo arabasha gusubiza ku birebana n’impamvu nyamukuru yaba yarabiteye, ngo anagaragaze ingamba bagifiteho, cyane ko mu mezi ari imbere itumba rigiye gutangira.

Bwiza.com yavuganye n’umuyobozi w’ishuri Mukakagenza Dancille asubiza agira ati, “ ibyo bintu si ibyo navugira kuri telefoni, ariko dufite umuyobozi w’uburezi ku murenge (SEO) niwe watanga amakuru, reka mbanze muvugishe, nako ndaje mbahe nimeroze”.

Umuyozi ushinzwe uburezi muri uyu murenge, Dusenge Jean Pierre, avuga ko aba bana basanzwe bigira mu rusengero, ariko kuri uyu munsi w’uruzinduko rw’Abadepite ntibyakunze. Ati, “kuri uriya munsi agafunguzo kari kabuze bigira hanze”.

Abajijwe impamvu zaba zaratumye bakira umubare urenze ibyumba, agira ati, “Umwana wese yemerewe kwiga, kandi twishakamo ibisubizo urumva ko bigira mu rusengero rwa EAR kandi ni nabo ba nyirishuri”. Mu kumenya igihe bazabonera ibyumba bihagije, avuga ko bitari mu bushobozi bwabo.

Ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko budashaka kugira icyo buvuga kuri iki kibazo, umunyamakuru ubwo yahamagaraga Meya, yahise amuha nimero ya Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, amuhamagaye kuri telefoni ndetse anamaze kumubwira iki kibazo, yahise amubwira ati “Ndaje nkoherereza nimero ya Meya ube ariwe ubaza iki kibazo”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *