Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bufatanyije n’abikorera baho, batangiye kuvugutira umuti ikibazo cy’amacumbi cyakunze kugaragara ku butaka butagatifu bwa Kibeho, biciye mu mishinga ya hoteli ziri kubakwa.
Nyaruguru ni akarere gasurwa n’abantu benshi buri mwaka ahanini kubera ubukerarugendo bushingiye ku mabonekerwa yabereye i Kibeho.
N’ubwo bimeze bityo ariko, i Kibeho ari na ho hafatwa nk’umujyi wa Nyaruguru, haboneka amacumbi atandatu arimo ibyumba hafi 200 gusa, mu gihe abasura aka karere ku munsi babarirwa mu bihumbi, biganjemo abanyamahanga.
Abasura aka karere biyongera cyane tariki ya 15 Kanama, ubwo Kiliziya Gatolika yizihiza ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, no ku wa 28 Ugushyingo, umunsi hibukwa amabonekerwa yabereye i Kibeho.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru igaragaza ko abasura aka karere kuri ubu babarirwa muri miliyoni 1.2 ku mwaka.
Abarenga kimwe cya kabiri cy’abo basura Kibeho baraharara, ariko kubera ikibazo cy’amacumbi adahagije hari abarara mu mbuga cyangwa ahandi hatabugenewe, rimwe na rimwe imvura ikabahanyagirira.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo, hakomeje kubakwa no kwagurwa amahoteli mashya azafasha kongera ubushobozi bwo kwakira abashyitsi.
Imwe mu mishinga ifatwa nk’ingenzi muri urwo rwego ni uwa Regina Pacis Hotel y’ababikira imaze igihe yagurwa, kugira ngo irusheho kwakira umubare munini w’abagana Kibeho.
Umwenebikira Umutesi Marie Emilienne ukorera kuri iyi hoteli, avuga ko icyemezo cyo kuyagura cyaturutse ku kuba barabonaga abantu benshi babura aho barara.
Ati: “Kwagura Regina Pacis impamvu yabiduteye ni uko twabonaga hari abantu benshi baza bakarara hanze, cyangwa se n’abaje bashaka amacumbi ugasanga ntabwo abakwiriye. N’ubundi ntabwo wavuga ko dukemuye ikibazo burundu, ariko nibura hari ikizagabanukaho.”
Soeur Umutesi yasobanuye ko Regina Pacis Hotel yari isanzwe ifite amacumbi 36 na za dortoir zakiraga abantu 68. Nyuma yo kuyagura, yongeweho ibyumba 46 bishya bifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi kurushaho, bitewe n’uko bimwe bishobora gushyirwamo ibitanda byinshi.
Yanongeweho kandi za dortoir nshya zishobora kwakira abantu barenga 120 icyarimwe.
Umwihariko wa Regina Pacis Hotel ni uko ishobora kwakira amatsinda y’abasura Kibeho ku buryo abantu batandatu bashobora gusangira icyumba kimwe, ibintu bifasha cyane abanyamisiyoneri n’amatsinda y’abakerarugendo baje gusenga.
Iyi hoteli kandi ifite ubusitani bwihariye bufasha abayigana kwiherera, gutekereza, kuvuga ishapure cyangwa kuruhuka mu mutuzo ujyanye n’umwuka w’ahantu hatagatifu.
Soeur Umutesi avuga ko nubwo hari abatinya gushora imari yabo i Kibeho bibwira ko abantu bahahurira cyane ku matariki make azwi, hari amahirwe menshi ari muri uru rwego.
Ati: “Umuntu utekereza gutyo namumara ubwoba, ariko n’impungenge na bwo ntizabura kuko ntabwo ari ahantu wavuga ngo haba huzuye buri munsi. Ariko n’aho habereyeho abantu baraza pe! Ntabwo twavuga ngo kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 30 dufite abantu buzuye nk’andi mahoteli menshi, ariko ntabwo yatinya kuza na we ngo yubake.”
Yongeyeho ati: “Ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ntabwo wavuga ngo uzahomba, keretse habayeho itotezwa ry’abakristu. Kandi ntekereza ko nta rizatubaho.”
Biteganyijwe ko inyubako nshya ya Regina Pacis Hotel izaba yuzuye bitarenze uku kwezi kwa Kamena, ikazatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 1.8 Frw.
Usibye iyi hoteli, i Kibeho yanagiye kuzura Kibeho Hotel ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yo igomba gutwara abarirwa muri miliyari 2.2 Frw, mu gihe indi hoteli iri kubakwa mu gace ka Nyarushishi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko hari andi mahoteli n’amacumbi menshi ari kubakwa mu gihe andi akiri mu mishinga.
Ati: “Usibye aya mahoteli ari kubwakwa, hari n’andi mwaba mutanagezeho ariko na yo arimo yubakwa. Hari nka hoteli cyangwa se guest house ya EAR Diyosezi ya Nyaruguru na yo batangiye kubaka, ndetse hari na hoteli y’abajyanama b’ubuzima na yo barimo basabira ibyangombwa kugira ngo yubakwe, ndetse kandi hari n’abandi bagaragaje imishinga y’amahoteli byibura igihe bazaba batangiye ni bwo tuzaba tuvuga duti ‘dore aho bigeze’.”
Meya Dr. Murwanashyaka avuga ko aya mahoteli yose bayitezeho gufasha abajya i Kubeho kubona aho bacumbika, kandi mu byiciro bitandukanye.
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru by’umwihariko Urugaga rw’Abikorera (PSF) gukomeza gushora imari mu bikorwa by’ubukerarugendo no gutanga serivisi nziza ku basura Kibeho, ku buryo bajya bahabwa serivisi zihuse kandi zinoze.

















