Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyange, mu murenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, Mbonizana Martin, avuga ko komite nyobozi y’akarere ka Nyaruguru yamwirukanye mu kazi mu buryo budakurikije amategeko. Bityo akaba asaba indishyi z’akababaro zihwanye n’amafaranga miliyoni magana acyenda (900,000,000 Frw).
Mu ibaruwa yandikiye umuyobozi w’intara y’Amajyepfo kuwa 29 Mutarama 2024 iriho kashi y’akagari ka Nyange, Bwiza inafitye kopi, uwari Gitifu Mbonizana asaba ko akarere ka Nyaruguru kamwishyura indishyi z’akababaro zihwaye na miliyoni 900 kubera ko kamuhagaritse mu kazi mu buryo budakurikije amategeko.
Mu kiganiro kihariye Mbonizana yagiranye na Bwiza, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024, yavuze ko iyi baruwa isaba indishyi za miliyoni 900 ariwe wayandikiye Guverineri w’intara y’Amajyepfo, ariko atigeze ayitanga.
Ahubwo ngo umwe mu nshuti ze yamuciye inyuma arayifotora ayisakaza ku mbuga za watsapp. Mbonizana avuga ko amaze kubona ko ibaruwa yasakaye kandi atarayitanga, yayihinduye yandika indi nshya (atashatse kugaragaza) ayitanga bukeye bwaho kuwa 30 Mutarama 2024.
Mbonizana yagize ati “ Nibyo, Akarere karampagaritse. Ibaruwa inyirukana ku kazi nayibonye kuri e-mail yanjye kuwa 29 Mutarama 2024, ariko ifite italiki yo kuwa 26 Mutarama 2024. Nahise nsubiza huti huti nandika iriya baruwa wabonye. Ariko mu gihe nari ntarayiyatanga, umwe mu nshuti zanjye nizeraga, yanciye inyuma arayifotora ayishyira ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma naje kugisha inama umunyamategeko, nandika indi itandukanye n’iya mbere. Niyo natanze.”

Ibiro by’akagari ka Nyange
Mbonizana avuga ko akarere kamushinja kwemerera abaturage kubaka inzu atabifitiiye ububasha no gubaca amande (amende) y’umurengera igihe abafatiye mu makosa. Ibirego yemera ariko akavuga ko yabitewe n’ubumenyi buke kuko ataramenyera mu kazi. Ati “Nemera icyaha cyo guca abaturage amafaranga menshi y’amande. Ariko ibiciro sinari mbizi neza kandi ntayo nashyiraga mu mufuka wanjye. Ibimenyetso ndabifite.”
Mbonigaba avuga ko ibyo byaha yabifungiwe kuva kuwa 26 Nzeli kugeza kuwa 26 Ugushyingo 2023. Ariko akaza gufungurwa n’urukiko nyuma yo kwemera amakosa. Ati “Natawe muri yombi kuwa 26 Nzeli urukiko rumfungura kuwa 26 Ugushyingo 2023 nsubira mu kazi. None nyuma y’andi amezi abiri nibwo mpagaritswe.”
Mbonizana asaba umuyobozi w’Intara gutesha agaciro icyemezo cya komite nyobozi y’akarere ka Nyaruguru yamwirukanye itabanje kumuganiriza no kumugira inama. Ati “ Guverineri ni umubyeyi, ndabizi neza azandenganura, nongere mfatwe nk’abandi bakozi ba Leta.”
Bwiza yavuganye na bamwe mu baturage bo mu midugdu itandukanye yo muri ako kagari ka Nyange Gitifu Mbonizana yayoboraga. Hafi ya bose bemeza ko yari afite imyitwarire idakwiye umuyobozi. Ngo yarwanaga n’abaturage, akabasaba amafaranga kuri serivisi ubusanzwe zitangirwa ubuntu ndetse ngo yajyaga afata amafaranga y’ubwisungane bw’ubuzima y’abaturage akayagumana igihe kirekire.
Kuri ibyo abaturage bamurega Mbonizana avuga ko ari ibihuha. Ati “Oya ni ibihuha. Nuko babona ndi mu bibazo. Iyo biba ari ukuri, urwego runkuriye ruba rwarabimbajije.”

Imwe mu nzu yashemwe mu mudugudu wa Gateko. Uruhushya rwo kubaka ngo rwari rwatanzwe na Gitifu Mbonizana
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yemeje ko Gitifu Mbonizana yirukanywe kubera amakosa yakoze, akayahamwa n’urukiko. Ati” Yarirukanywe kubera amakosa n’ibyaha yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rukamukatira igifungo gisubitswe. Nyuma yo gusesengura, komite nyobozi yaramwirukanye.” Meya Murwanashyaka avuga ko mu makosa n’ibyaha Gitifu Mbonizana ashinjwa harimo kwaka amafaranga abaturage mu buryo budakwiye no gushaka indonge.
Meya asaba abayobozi bo mu karere ayobora kugira indangagaciro zo gukunda igihugu, ubupfura n’ubunyangamugayo no guharanira inyungu rusange.
Mbonizana avuga ko yatangiye akazi ka Leta muri Mutarama 2023, nyuma y’ikizamini yakoze akagitsinda. Yahise aba gitifu w’akagari ka Nyange. Igihe k’igerageza cyarangiye mu kwezi kwa Nzeli (ukwa 9). Icyo gihe avuga ko yabonye amanota 81% ahita ahabwa ibaruwa imwemeza nk’umukozi wa Leta. Icyo atumva ngo ni ukuntu nyuma y’ibyumweru 3 yemejwe, yahise afatwa agafungwa.


