Nyaruguru: Umugabo yatemwe ibirenge azira kwiba imbuto y’ibirayi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 34 y’amavuko witwa Habimana uzwi ku izina rya Bandeke, utuye mu mudugudu wa Miko, akagari ka Mariba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yakubiswe bikomeye, anatemwa ku birenge byombi, ubwo yafatwaga ari kwiba imbuto y’ibirayi yari iteye mu murima w’uwitwa Mukarwego Consolata.

Ibyo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 rishyira uwa 12 Ukwakira 2022 nk’uko BWIZA yabitangarijwe n’abaturage bo muri uyu mudugudu.

Aba baturage ntibavugaga rumwe k’uwaba yarakubise Habimana. Bamwe bavugaga ko yakubiswe n’irondo ry’umudugudu, abandi bakavuga ko yakubiswe na ba nyir’umurima bamufatiye mu cyuho.

Umuyobozi w’umudugudu wa Miko, Pascal Niyomugenga, yavuze ko yatabajwe na ba nyir’umurima ahagana saa cyenda z’ijoro, yahagera agasanga umuntu yakubiswe bikomeye akabategeka kumujyana kwa muganga.

Mudugudu Niyomugenga yagize ati: “Ba nyir’umurima bantabaje muri iryo joro. Mpageze nsanga bamukomerekeje cyane, aryamye, atabasha guhaguruka. Twabategetse kumujyana kwa muganga.”

Mudugudu Niyomugenga yongeyeho ko Habimana yari afite umufuka n’ikijerikani yashyiragamo ibirayi amaze kubitaburura mu murima. Ngo nta mico mibi yo kwiba yari asanzwe amuziho.

Hari abandi baturage ariko bavuga ko yakubiswe n’irondo ry’umudugudu wa Miko kubera ko ubujura bw’imbuto y’ibirayi biteye mu mirima bumaze iminsi buvugwa muri ako gace gaherutse gakorwamo amaterasi y’indinganire.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yemeje ko uyu mugabo yakomerekejwe ari kwiba imbuto y’ibirayi.

Gitifu Umuhoza yagize ati: “Yego yarakomerekejwe. Ubu yajyanywe kwa muganga. Ntituramenya neza ababikoze, ariko birashoboka ko bafitanye isano na ba nyir’umurima. Turacyabikurikirana.”

Gitifu Umuhoza yasabye kandi abaturage kutihanira. Ati: “Kwihanira sibyo, n’iyo yaba yafatanywe igihanga. Umuntu wakoze icyaha ajyanwa mu butabera.”

Uwakomeretse yajyanwe n’imbagukiragutabara bukeye mu masaa yine, akuka kataramushiramo.

BWIZA ibitse amafoto agaragaza Habimana arambaraye mu murima, iruhande rwe hari ijerikani y’ubururu iciye bivugwa ko ari yo yashyiragamo imbuto y’ibirayi. Agaragara avirirana cyane ku birenge byombi byatemwe mu buryo bikomeye.

Mu rwego rwo kwirinda guhungabanya abasomyi bitewe n’uko aya mafoto agaragara, iki kinyamakuru cyafashe umwanzuro wo kutayashyira mu nkuru, gikoresha gusa iy’isambu yatewemo iyi mbuto y’ibirayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *