Nyaruguru: Umwana w’imyaka 10 yishwe n’igisasu cyari mu ishyamba

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umuhungu w’imyaka 10 y’amavuko witwa Ngiriyambonye Emmanuel, wari utuye mu mudugudu wa Bunge, akagari ka Bunge, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yaturikanywe n’igisasu cya ‘grenade’ kiramwica ubwo yari yagiye kwahira ishinge mu ishyamba.

Nk’uko abaturage bo mu mudugudu wa Bunge babibwiye BWIZA, iyi mpanuka y’uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanze yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2022.

Ndayisaba Emmanuel utuye muri uyu mudugudu yagize ati: “Igisasu cyari ahantu mu mashinge mu ishyamba. Umwana yagiyeyo kwahira icyarire, kiramuturikana arapfa.”

Ndayisaba yongeyeho ko aho hantu iki gisasu cyari kiri ari ahantu hasanzwe hagendwa n’abantu n’amatungo. Ati: “Turakeka ko ari umuntu wakihashyize muri iyi minsi ya vuba.”

Umuyobozi ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu, Ntakirutimana David, yemeje iby’iyo nkuru ati: “Yego. Igisasu cyaturikanye umwana w’imyaka 10 arapfa. Yari yagiye kwahira icyarire cy’inka. Ni ahantu hatari ishinge nyinshi ku buryo igisasu cyitahamara igihe kitaragaragara. N’inka zahanyuraga. Twayobewe uko cyahageze. Dukeka ko ari umuntu wakihashyize.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yemeje iby’urupfu rw’uyu mwana, yihanganisha umuryango we. Yagize ati: “Ni umuntu wacu twatakaje w’urubyiruko. Birababaje.(..). Nta n’undi muntu bari kumwe ngo tumenye uko byagenze.”

Gitifu Umuhoza yasabye abaturage kwirinda gukora ku bintu batazi ibyo ari byo byose, yongeraho ati: “Hakozwe iperereza. Inzego z’umutekano zaraje. N’abaganga barahageze. Umuntu ni ikiremwa gikomeye mu Rwanda.”

Umuhango wo gushyingura uyu mwana wabaye kuri uyu 17 Ukwakira 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *