Nyina wa Alexei Navalny yashyizwe ku gitutu cyo gushyingura umurambo we mu ibanga

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi wa Alexei Navalny yavuze ko yeretswe umurambo w’uyu muhungu we, ariko ahishura ko ngo yategetwse kumushyingura mu ibanga.

Lyudmila Navalnaya umubyeyi wa Nyakwigendera , mu butumwa yanyujije kuri video yashyize hanze, yavuze ko yajyanywe mu buruhukiro bw’abapfuye aho yasinye ku cyemezo kigaragaza ko yamubonye.

Ibi ngo bikaba byamuteye inke no gushaka kumenya impamvu ahatirwa kumushyingura mu ibanga.

Ni mu gihe Uwahoze ari umunyamabanga wa Alexei yavuze ko raporo y’abaganga yeretswe Lyudmila ivuga ko yapfuye urupfu rusanzwe.

Ku rundi ruhande , uyu mubyeyi wa Alexei Navalny we avuga ko umuhungu we yishwe n’abategetsi b’Uburusiya.

Lyudmila Navalnaya ko usibye kuba yasinyiye ko yabonye umurambo w’umuhungu we, ngo akomeje guterwa ubwoba n’ubutegetsi bamubwira ko aribo bagomba gutegura uko umuhungu we azashyingurwa.Ni ukuvuga ko aribo banzura ahantu, igihe, n’uburyo bizakorwa.

Yagize ati: “Barashaka kunjyana hafi y’irimbi ku rindi rishya bakambwira ngo ‘aha niho hazahambwa umuhungu wawe.’”

Yongeyeho Ati: “Bandeba mu maso, bavuze ko niba ntemeye ko ahambwa mu ibanga, hari icyo bazakorera umurambo w’umuhungu wanjye.”

Amakuru y’urupfu rwa Alexei Navalny rwamenyekanye Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize aguye muri gereza.Putin ashinjwa kuba inyuma y’urupfu rwe kuko yarwanyaga ubutegetsi bwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *