Nyina wa Diamond yahakanye kugira uruhare mu myitwarire umuhungu we yagaragaje ku kiriyo

Sangiza iyi nkuru

Nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz, Sanura Sandra  yatangaje ko  nta nama yagiriye umuhungu we kugira ngo ajye gushyingura uwari umuyobozi wa Clouds Media, Ruge Mutahaba.

Diamond yagaragaye mu muhango wo gusezera Ruge ariko ntibyavuzweho rumwe. Byemejwe ko  Diamond yaje akererewe kandi ko atabashije gusezera ku murambo kuko yaheze hanze. Ibi ngo byatewe n’uko yaje akaguma hanze yiganirira n’abandi, imyitwarire abantu batandukanye bagiye banenga binuze ku mbuga nkoranyambaga.

Abajijwe niba ari we wamugiriye iyi nama, Sanura yagize ati “ Iyo hari ibyago, ni ngombwa kuza. Ni umuntu [Diamond] nawe azi ibyago icyo ari cyo. Ni ngombwa ko aza.”

Ibi uyu mubyeyi yabitangarije itangazamakuru ubwo yari yagiye gusura umuryango wa Kibonde, uherutse gupfa.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Sanura kandi yavuze ko byari ngombwa ko umuhungu we ajyayo hatitawe ku kuba yari abanye nabi na nyakwigendera Ruge.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *