Nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz, Sanura Sandra Kasimu yatangaje ko nta nama yagiriye umuhungu we kugira ngo ajye gushyingura uwari umuyobozi wa Clouds Media, Ruge Mutahaba.
Diamond yagaragaye mu muhango wo gusezera Ruge ariko ntibyavuzweho rumwe. Byemejwe ko Diamond yaje akererewe kandi ko atabashije gusezera ku murambo kuko yaheze hanze.
Abajijwe niba ari we wamugiriye iyi nama, Sanura yagize ati “ Iyo hari ibyago, ni ngombwa kuza. Ni umuntu [Diamond] nawe azi ibyago icyo ari cyo. Ni ngombwa ko aza.”
Ibi uyu mubyeyi yabitangarije itangazamakuru ubwo yari yagiye gusura umuryango wa Kibonde, uherutse gupfa.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Sanura kandi yavuze ko byari ngombwa ko umuhungu we ajyayo hatitawe ku kuba yari abanye nabi na nyakwigendera Ruge.


