Nyina wa Diamond  yinginze Hamisa Mobetto ku kibazo cy’umuhungu we

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli Hamisa Mobetto yatangaje ko nyina wa Diamond, Sanura Kasimu Platnumz aherutse kumuhamagara amwinginga amusaba ko yasubirana na Diamond uherutse kumushinja gushaka kumuroga.

Mu kiganiro na Playlist kuwa 21  Nzeri uyu mwaka, Mobetto yavuze ko n’ubwo yamaze gucana umubano na Diamond ku rukuta rwa  instagram rw’umwana babyaranye, nyina akomeje kureba uko yagarura umwuka mwiza hagati yabo.

Yagize ati”  Nyina wa Diamond yarampamagaye ansaba ko nasubirana na Diamond gusa ihuzanzira niryo ryabaye ikibazo”

Uyu mugore w’abana babiri yavuze ko yababajwe n’uburyo Diamond mu bibazo bagiranye yagiye abizanamo umwana wabo, Dylan.

F156B705 4221 45AC 8FD3 848D151DAAFD
Mushiki wa Diamond, Esma nyina na Hamisa Mobetto

Ati” Diamond ntiyiyizi, yananiwe kwifata kugeza ubwo tangiye kuzana umwana wacu mu bibazo bye”

Ni nyuma y’ibyumweru bike hari amajwi akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko  uyu mugore yashatse kuroga Diamond kugira ngo azegukane imitungo irimo n’inzu.

Muri Iki kiganiro Mobetto yemeye ko ririya jwi ryari irye ariko uwo bavuganaga atari umupfumu ko ahubwo yari Sheikh yagiraga ngo amusabire kuri Allah.

Diamond na Mobetto bafitanye umwana w’umuhungu babyaranye  muri Nyakanga 2017.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *