Nyina wa nyakwigendera Moses Ssekibogo uzwi nka Radio, Kasubo Jane yareze mu nzego z’iperereza (CID) umuhanzi Weasel ndetse n’abandi bagenzi be barindwi abashinja gucuruza ibihangano bya Radio mu buryo butemewe.
Kasubo yavuze ko ibihangano by’umuhungu we byongera bigatunganywa,bikagurishwa bushya mu gihe umuryango we utabizi.
Umuvugizi wa CID, SP Henry Ssekatte yavuze ko aba bahanzi bakwiye kwitaba ku biro bya CID ahitwa Kibuli muri Kampala. Avuga ko utazitaba iri hamagara hazashyirwaho impapuro zimuta muri yombi.
Ati “ Ni ubwa mbere tubatumyeho, nibatitaba, tuzatanga impapuro zibata muri yombi. Umwaka ushize twabatumyeho ntibaza.”

The Dailymonitor dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bahanzi bashinjwa gusubiramo no gucuruza indirimbo za Radio zirimo Neera, Nakessa, Mpeka na Zino Enaku.
Umubyeyi wa Radio avuga ko indirimbo izi ndirimbo zasizwe na nyakwigendera nyuma ziza gushyirwa hanze na Weasel atangira kuzibyaza umusaruro.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Kasubo yemeza ko umuhungu we yari yaramaze gufungura inzu y’umuziki yiswe Angel Music, yateganyaga kuzashyira ahagaragara ku isabukuru y’amavuko ya 36.
Radio yahoze aririmbana na Weasel mu itsinda rya Goodlyfe. Yitabye Imana muri Gashyantare 2018.


