Nyirabyiringiro Allen w’imyaka 18 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Rurangara mu karere ka Kisoro muri Uganda arakekwaho kwica uruhinzi yabyaye arukataguye mo ibice, afatanyije n’umubyeyi we Roy Muhawenimana.
Radiyo Voice of Muhabura ivuga ko bimwe mu bice by’umubiri w’uru ruhinja byabonwe n’umwana muto ubwo yari kumwe n’ababyeyi be bari guhinga, arabibamenyesha, bahuruza abaturage n’ubuyobozi.
Umuyobozi wa Rurangara, Niyonegamiye John Bosco yasobanuye ko akimara kumenya aya makuru, yatangiye gushakisha amakuru y’abantu batwite n’abaherutse kubyara vuba, agamije kumenya uwaba yarabyaye uru ruhinja, agataba ibice byarwo mu isambu.
Nyirabyiringiro yarafashwe, asobanura ko inda y’uru ruhinja yari yarayitewe n’umusore utarashakaga ko bafatanya kururera, ayikuramo atyo. Ati: “Igihe cyo kubyara, nagiye hanze, nsunika uruhinja maze nsubira mu nzu kuryama.”
Umubyeyi wa Nyirabyiringiro, Muhawenimana na we yatawe muri yombi akekwaho gufasha umukobwa we muri iki cyaha, cyane ko ubusanzwe babana mu nzu imwe.
Gusa Muhawenimana mu ibazwa, yavuze ko atari azi ko umukobwa we atwite kandi ko icyaha atakigizemo uruhare, asaba ko uwagikoze yabihanirwa mu gihe ubutabera mwabimuhamya.
Bamwe mu batuye muri Rurangara bari gusaba ubuyobozi kwirukana uyu muryango mu mudugudu. Nyir’isambu ibice by’umubiri w’uruhinja byabonetsemo we yavuze ko atazongera kuhahinga, mu gihe Polisi igikora iperereza, inashakisha ibindi bice byo hejuru bitaraboneka.




One Response
Nyirabyiringiro n’umubyeyi we bakurikiranweho kwica uruhinja barukataguye
Ahubwo banobantu baranaroga banyakupfa