Nyiragongo yongeye guteza inkeke, abarimo ab’i Gisenyi basabwa kuba maso

Sangiza iyi nkuru

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga cy’i Goma (OVG), cyasabye abanye-Congo n’abatuye mu karere ka Rubavu kuba maso, nyuma y’uko hari ibimenyetso cyabonye byerekana ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka.

OVG yatanze iyi mpuruza nyuma y’amakuru yerekeye ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira yari imaze iminsi ikusanya igendeye ku bikorwa bidasanzwe bikomeje kugaragara hafi y’ibi birunga byombi biherereye mu majyaruguru y’imijyi ya Goma na Gisenyi.

Ibimenyetso kiriya kigo cyagendeyeho n’ibyagaragaye hagati y’itariki ya 02 n’iya 09 Nzeri 2022.

Muri byo harimo imitingito mu minsi mike ishize yagaragaye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ikiyaga cya Kivu, ubwiyongere bw’ubushyuhe ndetse n’ukwibumbira hamwe kwa Gaz Carbonique (CO?) ituruka mu birunga yiyongereye ahantu hose mu duce twa Bugarura na Munigi.

OVG cyakora cyo yavuze ko igipimo cy’impuruza yerekana imyitwarire y’ikirunga cya Nyiragongo kikiri mu ibara ry’umuhondo (iyo ikirunga kiri kuruka gihinduka umutuku); gusa isaba abaturage barimo n’abanya-Gisenyi kuba maso.

Kiriya kigo cyongeye gutanga umuburo nyuma y’umwaka umwe Nyiragongo irutse.

Icyo gihe iruka ryayo ryo muri Gicurasi 2021 ryateje isenyuka ry’ibikorwa remezo bitandukanye birimo amazu y’abaturage ndetse n’imihanda; ndetse bamwe mu baturage ku ruhande rwa RDC batakaza ubuzima.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *