Izi ni impanuro zitangwa na Jeanne Nyirahabineza, umugore uvuga ko na we ubwe yarongowe neza, ararangiza mu gihe cy’akabariro bimufungura mu mutwe atangira kwiga imishinga ibyara inyungu, akaba yarinjije arenga miliyoni 100 abikesha uwo munezero.
Nk’uko abisobanura mu mashusho ye agaragara ku mbuga nkoranyambaga, Jeanne avuga ko ubundi uzaba umugore ategurwa akiri umwana, akiri muto, akazajya gushaka umugabo azi byinshi.
Yagize ati: “Gushaka ni ukumenya ubwenge bwo gufata neza uwo mwashakanye, ukamenya ko umugabo wawe atagomba kwambara ishati itameze neza, agomba kuba ahantu mu buriri bushashe, ahantu heza hahumura ibyo kurya biteguye byiza”.
Aha arakomeza avuga ko umwana w’umukobwa ategurwa uburyo azubaka urugo akiri muto, ko umwana w’umukobwa utaba waramumenyereje kubyuka saa mbiri, ngo azabashe kubaka urugo mu myaka ye izaza.
Ati: “Umwana w’umukobwa abyuka saa kumi n’imwe n’igice, agategura, agakora buri kimwe cyose, ukagenda ucunga umwana umureba umurera, apana bimwe byo kuvunga ngo ibiruhuko birageze bagiye kwa shangazi, kwa ba se wabo, kwa ba nyirakuru, oya.
Wa mwana ageze igihe cyo kurongorwa, bakamutegura nk’umukobwa ugiye gushyingirwa, barababwiraga ngo ugiye gushyingirwa ngo uzafate neza umugabo, ntabwo ibyo bihagije, ntabwo ari ukurongora gusa, uzamenye ubwenge, uzazinduke umenye icyo umugabo akeneye kurya.
Uzaryame neza mu buriri niba warakunnye, ubundi gukuna ni umwambaro w’abakobwa, ni umwambaro uhisha umuntu ntabe arangaye ariko na none mu buryo bwimbitse bw’ikinyarwanda, gukuna guca imyeyo,…umukobwa wakunnye bituma umugabo agira ubushake nawe ubwe yaba afite amavangingo akaza bitagoranye.
Bikamworohereza wa mukobwa na wa mugabo bakaryoherwa bitagoranye, biriya ni umwambaro kandi woroshya umubiri ku buryo umuntu ahita abona bwa bubobere, ubundi Gukuna byari umuco w’abanyarwanda, umwana ukabimubwira afite imyaka 10 cga 12, ukagenda umubwira n’uko ashobora kujya mu mihango.
Kuryoherwa mu mibonano mpuzabitsina bituruka he?
Aragira ati: “ubundi kugirango ukune, ugire ububobere, uryoshye imibonano, bituruka mu munezero wahawe n’ababyeyi, iyo wakomeretse ufite ibikomere ku mutima nta bubobere ushobora kugira, iyo ufite ibikomere, byabindi wowe uvuga ngo warakunnye aho kugirango byorohe ahubwo biba ibintu bikomeye wowe ugakomereka nuwo mwabonanye agakomereka ari byo bita ba Mukagatare.
Aha kandi akanatanga inama ko bidakwiye ko umugabo ababaza umugore we, niba umugore adashaka gukora imibanonano ukayimukoresha ku ngufu, bifatwa nko kumufata ku ngufu.
Ikindi kandi mu gihe umugabo afite igitsina kinini umugore ari gito, kimwe kinjira umugore akumva kigeze kure hafi ku nkondo y’umura akababara, birashoboka cyane ko yakorera inyuma.
Ati: “Atwaza gake, akenshi nta nubwo biba byiza kwinjira, ibyiza akorera inyuma akanyaza uwo bashakanye akaryoherwa, akanyurwa akarangiza”.
Akomeza avuga ko kizira cyane kuba wahora utera akabariro muri pozosiyo imwe gusa kuva mukibana imyaka 5 igashira cyangwa se 10, ni ngombwa ko muhora muhindura.
Kutuzuza neza amabanya y’urugo hagati y’abashakanye ni bimwe mu bikomeje kugaragara bisenya ingo nyinshi, ahanini si uko umugore cyangwa umugabo aba atabashije, ahubwo hari igihe biterwa n’ubumenyi buke ku bijyanye nabyo.


