Umukecuru w’imyaka 110 utuye mu karere ka Nyamagabe, Nyiramandwa Rachel avuga ko nyuma yo kugabirwa inka na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na we yahaye abaturanyi babiri ibibanza byo kubakamo inzu zo guturamo.
Nyiramandwa wasuwe na Perezida Kagame mu rugo rwe ruherereye mu murenge wa Gasaka, tariki ya 26 Kanama ubwo yari mu ruzinduko mu karere ka Nyamagabe, yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV.
Yagize ati: “Hari uwo nubakiye hano inyuma y’uru rugo. Uru rugo wabonye ni urw’uwo nahaye na we wari umerewe nabi, ari umupfakazi, muha aho yubaka. Arubatse, ameze neza hariya, atagiraga aho akura. Muha aho yubaka, nubakira na nyina, hari amazu abiri. Ubwo nyina noneho, urupfu na we ruramutwara nk’uko rwantaye inka yanjye, numva birambabaje. Nta mafaranga namwatse, naramufashije gusa.”
Muri Werurwe 2019, ni bwo Nyiramandwa yashyikirijwe inka y’imbyeyi yakamwaga litiro umunani n’iyayo yagabiwe na Perezida Kagame, nyuma y’aho imwe muri ebyiri yari yarahawe muri gahunda ya Girinka yari yarapfuye.
Umukuru w’Igihugu ntiyamugabiye inka n’iyayo gusa, kuko yanamwubakiye inzu igezweho. Ni yo bombi baherutse kugaragaramo baganira, ubwo yamusuraga.


