Umuherwe w’ikipe ya Leicester City yashwishwiburije Arsenal yemeza ko umusore we Riyad Mahrez adateze kumurekura ndetse ngo akaba yiteguye kumuha icyo yifuza, bityo azatangire Shampiyona afite amafu.

Vichai Srivaddhanaprabha abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyizeho ifoto ya Mahrez yandikaho amagambo agira ati” Mahrez ntazagurishwa”
Bidatinze uyu musore yamusubije abyemeza agira ati” Ok Boss” bigaragare ko ngo ari ukorosora uwabyukaga.
Mahrez ukomoka ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Algeria, yakomeje kwifuzwa n’ikipe ya Arsenal nyuma yuko Jamie Validy nawe ukinira Leicester yari yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko aza gutera utwatsi icyo cyifuzo.
Claudio Ranieri, umutoza wa Leicester yunze mu ry’umuherwe Vichai, avuga ko yishyimira uyu musore ukiri muto ashimangira ko yiteze no kuzabona aca agahigo mu irushanwa rya Champions League umwaka utaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Riyad Mahrez w’imyaka 25 y’amavuko ubusanzwe akinira ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza na Leicester City, akaba akina ku mpande mu kibuga byanamuhesheje kwegukana igihembo cy’ umukinnyi w’umwaka witwaye neza muri Shampiyona y’Ubwongereza .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


