Itsinda ry’abashakashatsi ryahishuye ubwato abadage baroshye mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rutsiro nyuma yo kubukoresha mu ntambara ya mbere y’isi yose.
Ubwato bwashakishwaga ni ubwiswe ‘Bodelschwingh abadage bakoreshaga ariko bakaza kuburoha mu Kivu.Kugeza ubu rero iri tsinda riri mu byishimo nyuma yo kubutahura ariko kugeza ubu ntiburashyirwa ahabona.
Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, ubwo iri tsinda ryabonaga ikintu kinini kiri mu nda y’iki Kiyaga muri metero 18 z’ubujyakuzimu.Byamenyekanye ubwo kuri uyu wa kabiri abasore babiri bari bavuye mu nda y’Ikiyaga cya Kivu babonye icyo kintu kinini.
Muri aba umwe yagize ati “Ni bunini twagerageje gukuraho ibyondo nka metero twumva ni uruntu rw’urwuma.”
Mugenzi we ati”Ntabwo habona, hari umwijima. Twabonye ikintu kinini kiriho ibyondo byinshi tugenda tubikuraho dukoresheje intoki, dukomeza kumva ikintu kinini. Ni ikintu cy’umukara.
Igikorwa cyo gushakisha ubu bwato kiyobowe na Michael Nieden, wigeze kuba umuyobozi wa Jumelage ya Renani-Palatina.
Ni nyuma y’uko ku misozi yo ku nkombe y’Ikiyaga cya Kivu, hari hubatse inzu y’Abadage mu myaka yo mu 1914 ubwo habaga intambara ya mbere y’Isi yose.Uretse iri tsinda ry’abashakashatsi b’abanyarwanda , hari n’abaturutse mu Budage no muri Brazil kugirango bashakishe ubwo bwato.
Umukozi mu by’ubushakashatsi ku mateka y’ibisigaratongo mu Nteko y’Umuco, Ntagwabira Andre; avuga ko amakuru yatanzwe n’abari batuye muri ibi bice, ari yo yatumye iri tsinda rigizwe n’abo muri iyi Nteko ndetse n’abaturutse mu Budage no muri Brazil, ritangira gushakishiriza aha.


