Nyuma y’imyaka 4, Rihanna agiye kongera kwitabira ibirori bya BRIT Award 2016

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare Rihanna umanze imyaka igera kuri 4 adakandagira ku rubyiniro mu birori “BRIT Award 2016” ubu noneho byemejwe ko azagaragara muri ibyo birori.
Ibi birori ngarukamwaka byemejwe ko bizaba kuri 24 Gashyantare 2016, bizaba ari ku nshuro ya 4 iki cyamamare Rihanna kizaba kigaragaye ku rubyiniro.
ad
Abashinzwe gutegura ibyo birori babinyujije ku mbuga nkoranyambaga (Twitter) bagize bati: ” bitunguranye Rihanna azaririmba mu birori bya BRIT Award
Amakuru atangazwa na Express.co.uk ni uko Rihanna yabashije gutsindira ibihembo 2 by’umuhanzikazi mpuzamahanga uririmba ku giti cye.
Biravugwa ko Rihanna azaba ari kumwe n’abandi bahanzi b’ibirangirire harimo Adele, Justin bieber, Coldplay, Littlemix, James Bay ….
Ku nshuro ya mbere iki cyamamare gikandagira ku rubyiniro rwa BRIT Award yaririmbye indirimbo yise Umbrella ari kumwe na Klaxons.
Umuhanzikazi ukunzwe muri iyi minsi, Adele niwe uyoboye urutonde rw’abajonjowe mu bazahatanira ibyo bihembo, dore ko abarizwa mu byiciro bine (Categories) mu gihe James Bay umaze kumenyerwa muri iri rushanwa azaba ari mu cyiciro kimwe.
rihanna
Ibi bihembo “ BRIT Award 2016“ bitegurwa bikanatangwa n’abongereza bikaba byibanda ku banyamuziki baririmba mu njyana “ya Pop”, ibi birori bikaba bizabera mu Bwongereza kuwa 24 Gashyantare 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *