Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina ufungiye hano mu Rwanda nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba, yiteguye kugumya guhangana ku buryo afite icyizere cy’uko se azarekurwa.
Carine Kanimba yatangaje ibi nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Anthony Blinken aheruka kugirira hano mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwari rugamije gutsura umubano usanzweho hagati y’u Rwanda na Amerika, ariko nanone Blinken yarukoreshaga nk’amahirwe y’icyiswe ‘kotsa igitutu Leta y’u Rwanda’ ngo irekure Rusesabagina.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko u Rwanda rudashobora kugamburuzwa ngo rube rwarekura Rusesabagina kuko urubanza rwe rwamaze kurangira.
Yagize ati: “Kuri twebwe rero urubanza rwararangiye, rwaraciwe burundu. Yarakatiwe, arafunze nk’abandi banyabyaha bandi bashobora kuba bari muri gereza kubera ibyaha bitandukanye baregewe inkiko, zikabacira urubanza, zikabakatira. Twebwe ni aho bigarukira.”
Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo kwitwaza ko ari umuntu wari ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika ko ibyo yakora byose atabibazwa, bidashobora gukora.
Ati: “Yarakatiwe, ararangiza ibihano bye nk’abandi benshi bakatiwe n’inkiko.”
Minisitiri Biruta abajijwe niba iki gitutu kidashobora kuzatuma u Rwanda rugamburuzwa rukarekura Rusesabagina, yavuze ko “Kugamburuzwa kwa Guverinoma y’u Rwanda ni ubwa mbere byaba bibayeho mu mateka y’iki gihugu, ariko ntabwo biteganyijwe. Umuntu yarakatiwe, afite igihano yahawe, arafunze. Azarangiza igihano cye.”
Yunzemo ati: “Ibindi bijyanye no kuba yarekurwa… ibyo byose bifite amategeko abigenga, kandi hari ibiba bikeneye kuzuzwa kugira ngo n’ayo mategeko abashe kubahirizwa. Ubwo rero gutekereza ko hari igitutu kizatuma Abanyarwanda bazabyuka mu gitondo bakumva ngo hari umuntu wafunguwe kubera igitutu cy’amahanga, nta biriho, ntabyo.”
Carine Kanimba mu kiganiro na VOA, yavuze ko nk’umuryango wa Rusesabagina bishimiye ko abayobozi ba Amerika bakomeje kuganira n’u Rwanda ku kibazo cy’uriya mugabo.
Yavuze ko ikibazo cya Rusesabagina “kizakomeza kuvugwa ku rwego rwo hejuru mu biganiro byose Amerika igirana n’u Rwanda nk’uko byasabwe n’Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.”
Kanimba yavuze ko Amerika itazacora gukomeza kotsa igitutu u Rwanda mu gihe cyose Rusesabagina azaba agifunze.
Yavuze ko atari Amerika yonyine izakomeza kotsa igututu u Rwanda, kuko hari ibindi bihugu byemeza ko afunzwe mu buryo budakurikije amategeko.
Ati: “N’ibindi bihugu na byo bibyemera bizakomeza gusaba ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa. Ikigaraga iki kibazo u Rwanda ruzagishakira umuti uboneke kuko ntaho bazagihungira.”
Hahati aho Carine Kanimba aravuga ibi mu gihe Perezida Paul Kagame aheruka gutangaza ko ibyo kotsa u Rwanda igitutu ngo rurekure Rusesabagina nta cyo bishobora gutanga.

10 Responses
Nyuma y’uruzinduko rwa Blinken, umukobwa wa Rusebagina aravuga ko byanga bikunze u Rwanda ruzarekura se
Ariko c nubundi hari ubyanze ko azafungurwa? Igihano cye kuzarangira 2045 atahe nkabandi bagororwa bose baba barangije kugororwa

Niko bimeze rwose muvandimwe rata.

Ikiricyo u Rwanda na Amerika hari byinshi bibahuza. Ntabwo umukwikwi yabateranya.
Hari ibyo u Rwanda rukenera kuri USA kandi ikabiruha hari nibyo USA yakenera ku Rawanda rukaba rwabiyiha.
Gusa USA ijye yubaha ibindi bihugu. Ntabwo dushaka kuba CUBA yo muri Afurika.

Uyu Kanimba arasetsa ngo ikibazo cya se ntaho Urwanda Rwagihungira,ubundi c ruragitinya ahubwo afite amahirwe kuko adakatiye ikitarya kd muri 2045 umukwa wiwe azabibona hazagera nategereze mzee wiwe gusa inzirakarengane amarira yazo ntaho yayahungira