Nyuma ya Gen Mabeyo, IGP Simon Sirro na we yagendereye u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Sirro, ari hano mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko ruzamara icyumweru.

IGP Sirro akigera mu Rwanda yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, CGP Dan Munyuza, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Uruzinduko rw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Venance Mabeyo, yagiriye hano mu Rwanda mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Byari nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura na Afande Dan Munyuza uyobora Polisi y’u Rwanda bari bagiriye uruzinduko i Dar es Salaam muri Tanzania rwabaye mu kwezi kwa Gicurasi.

Icyo gihe CGP Dan Munyuza yahuye na mugenzi we uyobora Polisi ya Tanzania, Simon Nyakoro Sirro, bagirana ibiganiro.

Ikigamijwe kwari ugushimangira imikoranire isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, kuko kuva mu mwaka wa 2012 zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Icyo gihe IGP Munyuza yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Ati: “Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye.”

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania we yavuze ko u Rwanda na Tanzania bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

Ati: “Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo.”

Yavuze ko kurwanya ibyaha bigomba kugerwaho binyuze mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania.

Inzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke no guhanahana abanyabyaha.

Ziyemeje kandi gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.

Byitezwe ko uruzinduko rwa IGP Sirro mu Rwanda rukomeza gushimangira uyu mubano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *