Nyuma y’inama ya komisiyo y’umurongo mugari (Broadband) yateguwe na Huawei yaberaga I Hong Kong perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari yitabiriye kuri uyu wa 16 Werurwe ndetse akaba ari nawe wari uyiyoboye, kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Werurwe aherekejwe na madamu we, Jeannette Kagame, yakomereje uruzinduko rwe ku mugabane wa Aziya I Beijing mu Bushinwa aho biteganyijwe ko ari bugirane ibiganiro na perezida w’iki gihugu, Xi Jinping.
Perezida Kagame akaba yagiye aherekejwe kandi na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Gen. Charles Kayonga n’abandi bayobozi muri guverinoma.
Dore uko yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Beijing mu mafoto
Amafoto: Urugwiro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com










