Nyuma y’aho umuhanzi King James asohoreye indirimbo nshya yise “ Ndagukunda” itaka ikanashimagiza umukunzi we, nk’uko abyiyemerera ariko akamugira ibanga byashyize kera uwo mukobwa wigaruriye umutima we bimenyekana ko ari Ishimwe Elcy w’imyaka 20 gusa.

King James yari yarigeze gutangaza ko afite umukunzi,umukobwa ukiri muto w’imyaka 20 kandi ukirangiza amashuri gusa benshi bibaza uwo mukobwa uwo ariwe ariko James akomeza kumugira ibanga.

King James Abajijwe ati: “nk’umukristu , King James vugisha ukuri, ufite umukunzi?’, yasubije ati “Yego ndamufite”
Abajijwe byinshi kuri uyu mukunzi we , imyirondoro n’amazina ye, King James yagize ati “Ntabwo ndi buvuge izina rye, ntabwo ndi bumuvuge […]ariko arahari.”

“Ni umukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko, arangije amashuri yisumbuye, ntaratangira Kaminuza. Ntabwo tumaze igihe kinini dukundana, ntabwo bimaze igihe.”
Yavuze kandi ko mu by’ibanze yakundiye uyu mukobwa harimo kuba “ateye nk’igisabo, umutima mwiza , kuba bahuza muri byose no kuba bumva ibintu kimwe.”

Ubu bushakashatsi bwimbitse ku mukunzi wa King James bwakozwe nyuma y’aho atangarije ko uwo mukobwa bakundana ari we yahimbiye indirimbo “Ndagukunda yuje amagambo meza n’imitoma ndetse irimo guca ibintu muri iyi minsi.
Umuhanzi King James kuva mu mwaka wa 2008 byagaragaraga ko ameranye neza n’umuhanzi Priscilla ariko James akabihakana yivuye inyuma ndetse agahisha ko afite umukunzi.

Mu minsi yashize kandi King James yari yabanje no kwemera ko akundana n’umuhanzikazi Knowless gusa biza kurangira nta byinshi urukundo rwabo rugezeho.

Inshuti za hafi z’uyu mukobwa Ishimwe Elcy ,zivuga ko ubusanzwe akunda kwitabira ibikorwa byo gufotora (photoshoot) ku buryo azwi n’abantu benshi gusa bikaba bitari byakam enyekanye ko ariwe mukunzi w’umuhanzi King James.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com


