Nyuma ya Sudani y’Epfo, Comores nayo irifuza kuba umunyamuryango wa EAC

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’Ibirwa bya Comores yatangaje ko igiye gutangira gushaka uko nayo yakwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo gushaka kongera ubufatanye mu bukungu n’ubutwererane n’akarere.

Nubwo ubunyamabanga bwa EAC bwatangarije ikinyamakuru The Citizen ko butarakira ubusabe bwa guverinoma ya Comores ku mugaragaro, ambasaderi wayo muri Tanzania, Dr. Ahamada El-Badaoui Mohamed, yavuze ko igihugu cye cyumva cyegereye cyane ibihugu bigize EAC kuruta abandi baturanyi bacyo kandi ko gusaba kwinjira muri EAC bitangira vuba.

Carte-Comores-3

Uyu ambasaderi wabaye uwa mbere uhagarariye igihugu cye muri Tanzania kuva mu 2014 nyuma y’imyaka 40 Comores ibonye ubwigenge, yakomeje avuga ko igihugu cye cyamaze gusaba kwinjira muri SADC, kikaba kiri gutegura no gutangira gusaba kwinjira muri EAC.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *