Nyuma yo guhiga ko azatwara igikombe Masudi Djuma yasinyiye gutoza Rayon Sports imyaka 3

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka 13 ageze muri Rayon Sports akanagira uruhare mu kuyihesha igikombe cy’amahoro, Masudi Juma yeguriwe iyi kipe nk’umutoza mukuru asinya kuzayitoza imyaka 3.
Masu
Uyu musore yasinye amasezerano kuri uyu wa gatandatu taliki 13 Kamena 2016 nyuma yuko Rayon Sports yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika (CAF) 2017, akaba yagiriwe ikizere n’ubuyobozi bw’iyi kipe bumwitezeho kuzesa umuhigo akayihesha ibikombe.
Masudi Djuma yari asanzwe atoza ikipe y’abato i Burundi aza kugaruka mu Rwanda mu mpera za 2015 aba umutoza wungirije wa Ivan Minnaert asinye imyaka 2.
Mu gihe Ivan yasezeraga akerekezaga mu yindi kipe, Rayon Sports yahawe Masudi ubwo Shampiyona yari igeze ku munsi wayo wa 13 kugeza irangiye bari ku mwanya wa 2, ndetse anafasha iyi kipe kwegukana igikombe cy’amahoro.
Masudi Djuma yaretse gukina ruhago mu 2010 mu ikipe ya Inter Stars, agana mu butoza, aho kugeza ubu afite Licence B ya CAF yabonye mu 2013.
Rayon Sports ni yo kipe yabereye umutoza mukuru guhera muri Gashyantare 2016, dore ko ahandi yatoje, harimo: Inter FC na Inter Star z’i Burundi, yari umutoza wungirijendetse no mu ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abato yatoje mu mwaka ushize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *