Nyuma yo gukubitirwa urushyi mu ruhame, Perezida Macron yongeye gusagarirwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gukubitirwa urushyi mu ruhame n’umuturage, kuri uyu wa Mbere ushize, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yongeye kugabwaho igitero cyo kugaragaza ko adakunzwe ubwo umusore bivugwa ko afite imyaka 19 yamuteraga igi aho yari yitabiriye imurikagurisha ry’ibiribwa muri Lyon.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo uyu musore wateye igi Perezida Macron yabanje gusakuza agira ati Harakabaho Repubulika “Vive la République”, mbere yo gutabwa muri yombi.

Macron ntabwo byabaye ngombwa ko ahindura ikoti yari yambaye kubera ko igi yatewe ritamushwanyukiyeho.

Amezi arindwi mbere y’amatora ategerejwe mu Bufaransa, Macron yari yitabiriye imurikagurisha ry’ubucuruzi ryitwa Sirha, ari kumwe na Minisitiri w’ubuhinzi Julien Denormandie, kugira ngo bateze imbere inganda z’ibiribwa n’amahoteli mu Bufaransa mu mujyi wa Lyon uri mu majyepfo y’igihugu.

Urubuga rw’amakuru rwo muri uyu mujyi, LyonMag, rwavuze ko ukekwaho icyaha afite imyaka 19, mu gihe FranceInfo ivuga ko ari impirimbanyi yo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi. Mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa, Macron yagize ati: “Niba afite icyo ambwira, reka aze akivuge. Ndajya kuvugana nawe nyuma. ”

Mu kwezi kwa gatandatu, Perezida Macron nabwo yakubitiwe urushyi mu ruhame n’uwitwa Damien Tarel w’imyaka 28 ubwo yari mu karere ka Drôme muri Perefegitura ya Valence. Uyu mugabo yatinyutse gukora umukuru w’igihugu mu bwanwa ubwo yari arimo arasuhuza abaturage aho kumusuhuza amukubita urushyi, akaba yarakatiwe amezi ane y’igifungo ariko akaba yararekuwe ku itariki 11 Nzeri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *