Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yagejeje ubusabe bwe kuri federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ko bahagarika abasezerano bari bafitanye kugeza federasiyo ibonye undi muyobizi akaba ari we wakwemeza ko agomba kongerwa amasezerano cyangwa yayimwa.

FERWAFA yemeje ibyaya makuru ibinyujije kurubuga rwayo rwa twitter yemejeko umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yasezeye ku kazi ke ko gutoza Amavubi
Tariki 2 Werurwe 2017 ni bwo FERWAFA yashyizeho ku mugaragaro Antoine Hey John Paul w’imyaka 47 nk’umutoza mukuru w’Amavubi wari uje asimbura Jonathan Bryan McKinstry wari wakoze akazi ko kugeza u Rwanda mu mikino ya ¼ mu mikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.
Mu gihe kitageze ku mwaka yari amaze mu Rwanda, Antoine Hey John Paul yakinnye imikino ya gishuti ariko yitabira imikino ya CECAFA 2017 yabereye muri Kenya akaviramo mu matsinda mbere yo kujya muri CHAN 2018 naho bikagenda uko nyuma yo gutsindwa na Libya igitego 1-0 mu mukino wari gutanga iyi tike.
Witty@bwiza.com


