Nyuma yo gushaka kwiyahura kubera kuzahazwa n’ibiyobyabwenge, umuhanzikazi wakanyujijeho mu myaka yo hambere Ray C yiyambuye ubushwambagara yigarura Uwiteka ayisaba ko yamufasha akikunda ubwe kurusha uko yakora ibindi.

Uganda Showbiz ivuga ko uyu muhanzikazi vuba aha ari bwo aherutse gufata umwanzuro wo kureka ubushake bw’Imana bugakorera muri we nyuma yo kuvuga ko asezeye burundu ku biyobyabwenge anashinja uwahoze ari umukunzi we, Lord Eyes ko ari we wabimwigishije.
Mu nyandiko zikubiyemo amagambo yo kwiyegurira Imana yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati”Hari inzira nziza dukwiye kwigiramo,Mana ujye unyigisha kwikunda unantabare mu gihe ngeze mu majye kandi unyigishe kwikunda .Uduhe kwihana kandi igihe twakoze nabi”.
Muri Kamena nibwo Rehema Chelamila uzwi nka Ray C yafashwe na Polisi ashaka kwiyahura yiteye icyuma,ibintu byaje no guhagurutsa uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete ategeka ko uyu mukobwa ajyanwa mu kigo gishinzwe kugira inama abazahajwe n’ibiyobyabwenge.
Ray C wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Uko wapi, akimara kugarura ibitekerezo yasubijwe mu buzima busanzwe yongera kwiyegurira imbuga nkoranyambaga ari nazo yifashishije agaragaza amarangamutima ku ijambo ry’Imana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


