Umudepite mu nteko uhagarariye Ingabo za Uganda (UPDF), Brig. Gen. Felix Kulayigye avuga ko abatora bahinduka abacakara babo bahisemo ngo babahagararire kandi ko icyitwa ukwishyira ukizana baba bagomba kuba bacyibagiwe kuva ku munsi batoreyeho. Ni mu kiganiro yagiranye na NBS mu gitondo cyo kuwa 4 Gashyantare 2021, aho yagarukaga ku ngingo zinyuranye. Uyu mujenerali w’imyaka 57 we yemera ko abamaze gutora baba babaye abacakara nta kindi. Ati ” Umunsi umwe utora aba afite ukwishyira akizana ni umunsi wo gutora. Iyo amaze gutanga ijwi rye, nta kindi aba aricyo, aba abaye umucakara w’uwo yatumye ngo amuhagararire.” Umu mukomiseri wa politiki muri UPDF avuga ko ibi ari kimwe no kubo abantu batora ngo bababyobore. Ku baturage bafite ubwoba ko drones zishobora kubibasira, Gen. Kulayigye ati ” Nta drones tugira muri UPDF. Ntazo turagura.” Muri Demukarasi, abaturage nibo batanga ubutegetsi kandi banabwambura, ntibyumvikana ko abafite izo mbaraga bahindurwa abacakara, keretse ari ku bushake bwabo.

2 Responses
Nyuma yo gutora uba wabaye umucakara ntacyo uba uricyo- Gen. Kulayigye
Yego aho ni uganda aho kayumba na museveni bashaka guhindura ubuyobozi mu Rwanda maze abatora bakajya baba abacakara nk’abagande kungoma yumunyagitugu museveni.