Nyuma yo kurushinga, Mahoro Isaac uririmba indirimbo za Gospel agarukanye imigambi mishya

Sangiza iyi nkuru

Mahoro Issac uririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo kurushinga yagarutse atangariza abakunzi b’ibihangano bye ko agarukanye impinduka.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yagarutse ku buryo yatangiye gukora indirimbo zihimbaza Imana, intego ze, ndetse n’icyo ategurira abakunzi be muri iyi minsi.
Mahoro
Muri 2006 nibwo yinjiye mu ruhando rw’abaririmba Gospel agashinga ihuriro yise “Three Angles of lights”. N’ubwo itamenyekanye ntiyamuciye intege.
Muri 2010 nibwo yatangiye kwiga ibijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza ya Ulk, Nyuma yo gusoza amasomo ye yakoze indirimbo nyinshi zihimbaza, twavuga nka Nyigisha, Igisubizo, Alpha na Omega,…
Nyuma y’uko bakunze cyane indirimbo yise “Igisubizo “Byamuteye kuyitirira Album ye ya mbere yasohotse muri Gicurasi 2015.
Muri uyu mwaka kandi wa 2015 nibwo Mahoro Issac yashyingiranwe n’umukunzi we Mutimukeye Gloriose bwabaye tariki ya 22 Werurwe 2015, imihango yose ibera i Nyamata.
Yiyubatse icyizere bitewe n’abakunzi be uburyo bashimishijwe n’ibihangano bye bituma indirimbo ze azishyira kuma Televiziyo atandukanye ibinyamakuru, ndetse no ku mbuga nkoranyabaga.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga impinduka nziza azanye nyuma yo kurushinga, yamusubije agira ati: “Icya ngombwa ni amasengesho no gushyira ibihangano byanjye ku mbuga nyinshi bityo ubutumwa bukagera kuri benshi,”.
Kuri we ikimunezeza ni ukuganira n’abandi ndetse no gutanga service nziza ku baje bamugana.
Yasoze ashimira bikomeye abakomeje gukurikirana ibihangano bye ndetse abashishikariza kumva no kureba indirimbo ze mu majwi n’ amashusho zizasohoka muri Album izajya ahagaragara muri uyu mwaka 2016.
Asoza asaba abahanzi ba gospel bose, kwishyira hamwe bityo bagahuriza hamwe imbaraga ari nako bateza imbere muzika Nyarwanda ikomeje kunengwa ko itajya irenga umutaru, ku bwe ngo akaba ateganya gukorana indirimbo n’abandi bahanzi abo mu karere ndetse no hanze yako.
is
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Murego Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *