Ifoto ya Gahongayire n'umugabo we, amubwira ko amukunda cyane

Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yerekanye umugabo we nyuma yo kwerekana ko atwite inda nkuru.

Uyu muhanzi yari yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 27 Ukuboza 2022 ubwo yari amaze kwerekana ifoto ye imugaragaza ko atwite, agateguza inkuru nziza mu gihe kiri imbere.

Kuri iyi foto, Gahongayire yageretseho ubutumwa bugira buti: “Abazumva iyi nkuru, bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”

Impaka zatutumbye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, bamwe bibaza niba uyu muhanzi yarakoze ubukwe mu ibanga, abandi bibaza ukuntu yaba yaratwise adafite umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu gihe zari zikomeje, Gahongayire yashyizwe kuri Instagram ifoto ari kumwe n’umugabo, agaragara amusoma ku itama, yongeraho ubutumwa bugira buti “I love you so much” buherekejwe n’utumenyetso tw’udutima n’utunyugunyugu.

Ifoto ya Gahongayire n'umugabo we, amubwira ko amukunda cyane
Ifoto ya Gahongayire n’umugabo we, amubwira ko amukunda cyane

Uyu muhanzi yashyize kuri uru rubuga videwo ye ari kumwe n’uyu mugabo, bagendana kandi bishimye, bagera ubwo bahoberana. Yongereyeho ijambo rigira riti: “Ndagukunda.”

Gahongayire yashyize kuri uru rubuga indi videwo imugaragaza ari kumwe n’umugabo, hamwe n’abandi bagore batatu, agerekaho ubutumwa bugira buti: “Umugisha ukomeye kubagira bavandimwe beza.” Yongereyeho akamenyetso k’umutima n’akanyugunyugu.

Ubutumwa bwa nyuma yashyize kuri Instagram ni ubwa videwo yumvikanamo amagambo avuga ati: “Utagira icyo akumarira ni we ugutunga intoki.”

Aline Gahongayire yigeze umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko witwa Gahima Gabriel. Gusa batandukanye byemewe n’amategeko mu Gushyingo 2017. Amaze hafi umwaka atangarije Radio Rwanda ko afite umukunzi mushya.

Gahongayire yerekanye umukunzi we bwa mbere
Gahongayire yerekanye umukunzi we bwa mbere

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Eh! Mbeg’Ipatalo? Uyu se nawe Arasenga? Yewe Ibi n’Imitwe! za Ndirimbo ni Business nta Kuru Kurimo, Ndibuka Avuga ngo Azabona Umugabo w’Umu Boguar, none Atweretse umwe muri babandi bafima banambara kwakundi, Ahaaaaaa

    1. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
      Ibi byerekana ko benshi bavuga ko “baririmbira imana” cyangwa abiyita “abarokore”,biba ari ukwifotoza gusa.Nkuko Yesu yavuze,abakristu nyakuli ni bacye cyane.

  2. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Hahahah!
    Abiyita abaSTARs mwaragowe kabisa! Gutwita byo si ikibazo kuko aho inda yo nkorora arahafite, ibindi byo ni ukwikura mu isoni ko yasambanye kuko umukristo w ukuri ntiyetekana uwamuteye inda batasezeranye ngo ni uko agiye kubyara!

    Ibi tubiretse ariko kandi na none ndabona uyu mugabo nawe icya cumi cye yaragikuyemo ariko ibyo kurwubaka rukaramba biri questionable! Mbega. Imyambarire eee!!!!

    1. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
      Ndashima Imana ko imushumbushe. Bavandimwe uyu mu maman indirimbo ze zafashije benshi na nubu ziracafasha benshi. Ndashima Imana ko Imana yasubije kwinginga kwe. Muve mumakritike zanyu zitafite icyo zakemura cangwa zahindura icyo Imana yamaze kumukorera cyiza. Muceceke kuko muri kwandika ibitafasha abantu. Tushime Imana ko yamugiriye neza. Ndayishima. Ndimuzaze mu kondana abandi mwe mwiretse. Imana gusa niwe juge wenyine. Abandi muceceke mwa batafite icyo mushima.

  3. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Imyambarire yumugabo numusatsi wumugore hagati washyiramo ikimenyetso cya=

  4. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Imyambarire yumugabo numusatsi wumugore hagati washyiramo ikimenyetso cya=

  5. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Imyambarire, si ikibazo, no gutwita ariko nka Aline gutwita atari ya sezerana, ntavugabutumwa yera bitanga. Ubtumwa bwambere niwe ubwe, hagakurimiraho ibyanditswe, si ni yumvasha ko abantu bakumva ibyanditswe, bidahetekejwe ningeso nziza.

  6. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Nonese ko mbona Aline mumwihaye muka mutera amabuye muri mwese mwanditse comment utarabikora ninde ,Nonese ko Salomon yarafite abagore 1000 Imana ikamwemera nkumuntu winkora mutima wayayo cg aburahamu sogukuruza wabo barokore bita umwizera wabo ko yabyaranye nabagore 2 .Aline Akaba aberetse umwe icyo kibaye ikibazo ko atari umukristo,cg atizera,yesu cg Imana, mureke undi mwana.ndagusabira mu izana rya yesu ngo Imana ikwagure igume iguhe ibyo umutima wawe wifuza,guma unezendwe imigisha,Imana itanga,harabifuza uwo mugisha ubonye abandi barawubuze.I wish you more grace and forever,ndagukunda kuko warisobanukiwe uwo uriwe muri kristo.

    1. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
      Cyore ,isi irarangiye ,sibwo uhesheje ubusambanyi umugisha.
      Ba kristo mwemera yesu muve mubyi isi mutunganire Imana.
      Uwiteka abibafashemo

    2. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
      Yewe Josue! Njye ndi umurokore. Sinsida, Sinsambana, Sinica, Siniba.

  7. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Nonese ko mbona Aline mumwihaye muka mutera amabuye muri mwese mwanditse comment utarabikora ninde ,Nonese ko Salomon yarafite abagore 1000 Imana ikamwemera nkumuntu winkora mutima wayayo cg aburahamu sogukuruza wabo barokore bita umwizera wabo ko yabyaranye nabagore 2 .Aline Akaba aberetse umwe icyo kibaye ikibazo ko atari umukristo,cg atizera,yesu cg Imana, mureke undi mwana.ndagusabira mu izana rya yesu ngo Imana ikwagure igume iguhe ibyo umutima wawe wifuza,guma unezendwe imigisha,Imana itanga,harabifuza uwo mugisha ubonye abandi barawubuze.I wish you more grace and forever,ndagukunda kuko warisobanukiwe uwo uriwe muri kristo.

  8. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Hhhhhh ubundi nta murokore udivorsa aba baba batera Imana agahinda rwose (indaya mbaya)

  9. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Ese yakemeye ko yasambanye biramutwara iki??ubu x uyu wambaye ibyashwanyaguritse niwe yatubwiraga ngo ni boguar????????????setsa Koko

    1. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
      Mu ijambo rimwe mutavuze byinshi , Yesu yaravuze ngo muzabamenyera ku mbuto zabo
      NImurebe imbuto yera ibindi niwe n’umucunguzi we

  10. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Ntawumuneguye ntan’umuteye Amabuye, Gusa ndanenga Aya madini yiyita ya gikristo yateye n’inyigishyo zabo z’imitwe ziyobya Abantu gusa, Baratokora agatotsi Kubo bita abakristu bakibagirwa Imigogo Yuzuye mu maso yabo, none Ejo bazatenga uriya ikiri mushyashya Aline w’Umustar Nava kuririmba Abikore byandikwe mu banyamakuru nkaho ar’ubutwari arushya Abandi, Bakristo Bavandimwe Mumenye ubwenge Mushishyoze iby’Aya madini, n’Imana iravuga ngo nimutameny’ubwenge Nzabata, bariya batekamitwe babashuke bo barigeze bakizwa, Ese Aline Gatanya y’uwa Mbere ntacyo muyibonaho? Ahaaaa

  11. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Wibare kwibyarira mugore mwiza ahubwo byara vuba ushiremo nundi ubundi hahire rimwe abobose bivugisha bafite abana nabagabo bakompoye kubandi wowe rero wabatunguye wifitiye umugabo inkwere wirire ibyiza birimbere di ntiwashimisha bose

  12. Nyuma yo kwerekana ko atwite, Aline Gahongayire yerekanye umugabo we
    Ikitureba nukwizera Imana gusa!naho gukurikira injyana z’abantu ngo bakorera Imana nukuyoba,ibintu byose byabaye business ntakwitangira Imana kugihari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *