Nyuma yo kwibaruka, Kim Kardashian mu migambi yo kugabanya ibiro

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare Kim Kardashian umaze amezi asaga 2 abyaye umwana wa 2 bikaba byaramusigiye umubyibuho uhabanye n’uko yifuza kumera, ubu arimo kugabanya ibiro.
Nyuma yo kubona ko umubyibuho ukomeje kwiyongera, Kim ngo yaba yatangiye imyitozo ngorora mubiri harimo gusimbuka, kwiruka ndetse no gufata ifunguro rimufasha gusubirana umubyibuho iringaniye yari afite mbere yo gutwita.
Bikini
Abifashijwemo n’umujyanama we mu bijyanye n’imirire ubu yamaze kumutegurira ifunguro azajya afata ku buryo azajya atakaza byibura ibiro 2 mu cyumweru.
Yakomeje amubwira ko hari amafunguro afite intungamubiri azajya afata ku buryo bitazagira ingaruka ku mashereka agomba konsa Saint West yibarutse vuba.
kim2
Kardashian ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, abinyujije kuri Twitter yabisangije abakunzi be, ko kuva ku italiki ya 19 Mutarama 2016 amaze gutakaza ibiro 30 ariko ngo akaba ateganya gutakaza 40
Kim yagaragaje imigabo n’imigambi afite harimo no kwita ku bana be North West yabyaye mu 2013 ndetse na Saint West umaze ibyumweru 8 avutse.
Kim Kardashian ari mu byamamare bifite ikimero gikururu igitsina gabo, kugeza ubu binavugwa ko abanye neza n’umugabo we Kanye West aho bafitanye abana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *