Muhamad Abrini w’imyaka 31 y’amavuko, nyuma yo gufatirwa mu gatsiko k’abateye ibisasu mu mujyi wa Brussels, yahishuye impamvu nyamukuru ko hari hagamijwe kurimbura abafana b’umupira w’amaguru.
Uyu mutwe w’ibyihebe kugeza ubu umaze kwica abasaga 162 i Paris na Brussels, ngo ubusanzwe bari bagamije koreka imbaga y’abakunzi b’irushanwa rya EURO Championship 2016.
Uyu Muhamad wamaze gutabwa muri yombi na Polisi, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yavuze ko ISIS ifite intego yo kurimbura ahateraniye abantu benshi, ari nayo mpamvu ngo ikomeje kwibanda ku buryo yazajya itera bomb ku bibuga by’imipira.
Nyuma yo gutangaza ibyo, byateye ubwoba Miliyoni z’abafana baturuka imihanda yose, haba mu Bwongereza,Irland,…batinya kuba bakwerekeza mu Bufaransa kureba iryo rushanwa muri uku kwezi kwa Kamena.
Polisi yatangaje ko niba ibyo uyu Abrini yavuze ari ukuri, bisaba ko habaho gukaza umutekano kuko bigaragara ko iyi mijyi ishobora kuba yarinjiriwe n’ayo mabandi kuva nibura mu myaka 10 ishize.
Ubushinjacyaha bwo mu Bubiligi bwemeje ko uyu mutwe w’iterabwoba wari wateguye kurasa mu Bufaransa ariko bitewe no gutinya ko umutekano uriyo umeze neza bahitamo kuyobya uburari bigaba i Brussels.
Nk’uko Mirror ibivuga, ngo abashinjacyaha birinze gutangaza byinshi, ariko Muhamed we ubwe akomeza avuga ko amabwiriza yose y’ubwiyahuzi yakoze na bagenzi be, bayahabwa na ISIS ku bufatanye na Syria.
Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, Manuel Valls yatangaje ko batazakomeza kurebera abafaransa bapfa umusubirizo, kuva hamaze kugaragara ibimenyetso simusiga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


