Ni mukiganiro yagiranye na radio WGCI yo muri Chicago, yavuze ko Mandela yabaye urumuri rw’isi kandi ko buri wese amufataho ikitegererezo bityo akaba agiye guhindura izina akamwiyitirira aho kwitwa Kanye West akitwa Kanye Madiba.
Mu gihe yari abajijwe uwasimbura Nelson Mandela mu bijyanye n’imiyoborere , uyu mugabo ufitanye abana 2 n’umugore we Kim Kardashian, ngo yazunguje umutwe avuga ko nta wundi uhari usibye we.

Yagize ati:” ni njye Mandela w’ahazaza, mfite imyaka 38 iyo nirebye mu myaka 95 aho nzaba ngeze, hazaba hashimishije birenze uko yabayeho.”
Kanye West yaboneyeho gutangariza abari bamukurikiye, ko agiye guhindura izina akitwa Kanye Madiba, rimwe mu mazina ya nyakwigendera Nelson Mandela anatangaza ibijyanye nAlbum ye ikomeje kubica bigacika muri USA.
Yakomeje agira ati:” Mandela yakoze akazi k’indashyikirwa! ntimunyumve nabi ariko nanjye niho ngana ndimo gutekereza kubagezaho ibyiza, ndashaka kubohora ibitekerezo by’abantu binyuze mu muziki akaba aribwo buryo bwiza narwanyamo Apartheid y’iki gihe.”
Akomeza avuga ko buri wese ashobora gusimburwa kandi ko azi neza ko Mandela ari umugabo, yongeyeho ko yakwishimira kuba umuyobozi w’umwirabura akamusimbura.
Ati:”sinashatse kuvuga ko Madiba adakaze, ndamwubaha bikomeye ntekereza ko byamfasha gushyira ibintu ku murongo, ndatekereza ko byanshimisha nanjye mbaye umuyobozi w’igihangajye w’umwirabura”
Nkuko The South daily ibivuga, ngo kuba Kanye West yigereranyije na Mandela ntibyavuzweho rumwe na bamwe aho ngo yagereranyije umuziki na Politiki kandi ntaho bihuriye, ibyo bikaba bisa nko kwishyira hejuru.

Nelson Mandela wabaye intwari y’isi yatabarutse taliki 5 Ukuboza 2013, akaba yaragiye atsindira ibihembo bitanduka nk’umuyobozi waharaniye ubumwe n’ubwiyunge ku isi, nyuma yo guhangana n’amakimbirane y’irondaruhu muri Afurika y’Epfo “Apartheid”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com


