Abantu benshi bifuza guhura na Yesu Christ ariko ntibabigereho kuko atari cyo gihe, cyangwa se hari inshingano basabwa kuzuza ntibazikore, nyamara abandi bagahura nawe nkuko byagendekeye uyu musore muto “Zack Clements”

Zack Clements ubusanzwe ni umukinnyi wa ruhago, mu gihe yari mu myitozo ngororamubiri (Gym) yikubise hasi abura umwuka umutima urahagarara mu gihe k’iminota 20.
Nk’uko yari asanzwe akinira imwe mu makipe yo mu mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,uwo munsi yikubitaga hasi yataye ubwenge yibagirwa ko iby’umupira bibaho.
Yajyanywe kwa muganga ngo ubuzima bwe bwitabweho abaganga baje gukora ibishoboka byose azanzamuka nyuma y’iminsi mike, ariko nyuma aza kuvuga ibyamubayeho bigaragaza imbaraga za Yesu.
Zack yasobanuye ko ubwo yari muri Coma yabashije kubona Yesu agoswe n’abamarayika amufata ikiganza amubwira ko byose birangiye.
Yagize ati” Yesu yangendereye, yashyize ibiganza bye ku bitugu byange arambwira ngo buri kimwe cyose kiragenda neza.Numvise bisa nkaho hari umuntu undeberera kuva icyo gihe numvise ndi umunyembaraga”
Kugeza ubu ababyeyi be bizera ko ari Yesu wabakirije umuhungu, bakaba basaba ko buri wese yakwerekeza amaso ku mucunguzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
Â


