Umuhanzi ukomeye mukarere Diamond Platnumz yatawe muri yombi azira gushyira ku mugaragaro amashusho asomana ndetse akanayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Ni kuri uyu wa 17 Mata 2018 ubwo Minisitiri w’Itumanaho muri Tanzania, Harrison Mwakwembe ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu aho yavuze ko uyu muhanzi yafunzwe aryozwa gukwirakwiza amashusho ahonyora umuco w’igihugu.
Yagize ati “Ntabwo twahagaze, nk’uko mubyibuka twemeje itegeko rigena ibigomba gutambuka mu itumanaho rusange mu minsi ishize, ubu twamaze guta muri yombi umuririmbyi w’icyamamare Diamond, kubera gushyira amashusho atemewe ku mbuga nkoranyambaga.”
Nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo nyuma y’ifatwa rya Diamond, Polisi ya Tanzania ikomeje gushakisha undi muririmbyi witwa Nandy na we ushinjwa kwangiza umuco abinyujije mu mashusho yasohoye.
Diamond yafunzwe nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yashyize kuri SnapChat video imugaragaza asomana umunwa ku wundi n’umukobwa w’umuzungu. Yafunzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, arimo gukurikiranwa na Polisi.
Minisitiri Harrison Mwakwembe yabwite Inteko Ishinga Amategeko ko Diamond Platnumz agiye kubanza gukorerwa dosiye hanyuma hakarebwa uburyo yashyikirizwa urukiko; yahise avuga ko “Nandy na we agomba gufatwa agafungwa”.
Ibi bibaye nyuma yaho mu minsi ishije uwahoze ari umugore wa Diamond uzwi nka Zari abinyujije kuri snapchat yibasiye bikomeye Diamond agira ati”Abajyanama b’abahanzi bakwiye kujya babanza kubagiraho icyizere gisesuye mbere y’uko bashyira ibipfuye ku mugaragaro […] Ni ryari uheruka kubona abana bawe? Ndakeka ko bamaze kwibagirwa ibyawe byose” ibi akaba yabitewe n’uko Diamond adaheruka gusura abana ndetse ko kuva batandukana atarongera kubonana nabo.