Bamporiki Edouard wari Umukuru w’Itorero ry’igihugu yashimiye umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wamuhinduriye imirimo akamugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Ashingiye ku biteganywa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019 nibwo Perezida wa Repubulika yashyize Bamporiki kuri uyu mwanya, kimwe n’abandi bayobozi batandukanye yagiye ayihindurira.
Mu kumushimira, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bamporiki yagize ati “Witaba kare ugatumwa kure, Watumwa n’Umukuru ugashima ushingura ugana iyo utumwe. Ubutumwa mumpaye Nyakubahwa Mutoza w’Ikirenga, Paul Kagame nzabusohoza bwemye, nzaharanira kutaruta ubutumwa kuko buruta intumwa. Nzaba Mudahusha kuruhembe muntumye kurasaniraho. URwanda nirweme”.
Muri Kanama 2017, Perezida Kagame wari umaze kongera gutorerwa umwanya w’umukuru w’igihugu, ubwo yatangazaga abagize Guverinoma nshya, Bamporiki wari Umudepite mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite nibwo yamugize Umukuru w’Itorero ry’Igihugu.
Bamporiki Edouard w’imyaka 35 y’amavuko, ni umukinnyi w’amafilime, umukinnyi w’amakinamico ndetse akaba n’umwanditsi w’ibitabo, imivugo n’ibisigo, akaba azwi cyane mu ikinamico urunana aho akina yitwa Tadeyo cyangwa se Kideyo.
Bamporiki arubatse, mu mwaka wa 2013, nibwo yatorewe kuba intumwa ya rubanda, umwanya yaje kuvaho mu 2017.


