Nzacira, nanyare mu biryo nuntumira mu bukwe bwawe- Umuhanzi abwira  Rema watandukanye na Eddy Kenzo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Jennifer Full Figure wo muri Uganda yasabye Rema Namakula kutazamutumira mu bukwe bwe kuko atitguye kurya ibyo azakirizwa.

Full Figure avuga ko azanyara ndetse agacira mu byo azakirizwa bitewe n’uko ubukwe bwa Rema n’umukunzi we mushya, Hamza Ssebunya abona ari ubw’ubugoryi.

Ati “ Nutinyuka ukantumira mu bukwe bwawe, ndagusezeranya ko nzanyara, nkanacira mu biryo  cyangwa se nangize ubukwe.”

Yakomeje avuga ko Rema kwanga Eddy Kenzo ari uko atihutiye guhita ashyingiranwa na we ku mugaragaro. Avuga ko nta kindi agamije kitari ugushavuza uyu mugabo babyaranye abana babiri.

Ati “ Twagiye tubona bantu benshi bakora biriya bintu, gusa nta kinyuranyo kirimo kuko nta kindi ugamije kitari ugukomeretsa umutima wa Kenzo. Niba warahisemo inzira yawe, komeza ariko ureke kubabaza Kenzo.”

fullfigure jennifer
Umuhanzi Jennifer Full Figure uvuga ko azadobya ubukwe bwa Rema aramutse atumiwe

Rema Namakula uherutse gutandukana na Eddy Kenzo ntiyorohewe na rubanda rumushinja kwanga Kenzo, bavuga ko ari umwana mwiza.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Biteganyijwe ko gusaba no gukwa bizaba mu minsi iri imbere.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *