Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2016, Perezida Obama yagaragaye Boenos Aires muri Argentine aho yagiye guhura na Perezida mushya w’icyo gihugu Mauricio Macri, mu birori akaba yaboneyeho kubyinisha umukobwa karahava.

Ibi byabaye nyuma yo kuva i Havana muri Cuba agahita yerekeza muri icyo gihugu aho yagize byinshi aganira na mugenzi we, biherekezwa no gucinya akadiho n’umukobwa biratinda binyuze mu njyana ya Tango ikoreshwa muri Argentina.

Nk’uko Dailymaily ibivuga ngo mu gihe Obama na mugenzi we Mauricio n’umugore we bari bamaze gusangira ifunguro rya nimugoroba ngo hari hateguwe ababyinnyi bagomba kubasusurutsa, nawe ashiduka yisanze mu basusurukije abari aho.

Donald Trump na mugenzi we Tedy Cruz biyamamariza kuba Perezida wa USA banenze bikomeye Obama bamunenga ko yanze kwitaba Telefoni ubwo bashakaga kumubwira ibijyanye n’ibisasu ISIS yateye i Buruseri bikoreka imbaga, ahubwo agakomeza kubyinisha abakobwa.

Nyuma yo kunengwa n’abo banyapolitiki, Obama yavuze ko mu rwego rwo kwihanganisha Ababiligi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2016 azoherezayo John Kerry mu izina ry’Abanyamerika akabafata mu mugongo akanunamira abahasize ubuzima.



Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


